U Rwanda rwatangiye gukaza ingamba zo kwirinda Ebola
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda rwatangiye gukaza ingamba zo kwirinda Ebola

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 186 min gusoma
U Rwanda rwatangiye gukaza ingamba zo kwirinda Ebola
Sanga:
writer.umunsi.com

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakajije ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola nyuma y’uko hagaragaye abanduye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Uganda. Nubwo kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Rwanda, inzego z’ubuzima ziri gukurikirana iki kibazo ku buryo bwa hafi kugira ngo hirindwe ko icyo cyorezo cyinjira mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ibikorwa byo kugenzura no gupima abantu binjira mu gihugu cyane cyane ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC byongerewe imbaraga. Yavuze kandi ko abakora mu rwego rw’ubuzima biteguye gutabara byihuse igihe haboneka umuntu ukekwaho kuba yaranduye.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gukorana n’inzego zitandukanye zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abaturage no gukurikirana uko icyorezo gihagaze mu karere.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashyize Ebola mu rwego rw’indwara zikeneye kwitabwaho byihutirwa ku rwego mpuzamahanga. OMS yavuze ko ubu bwandu bushya buterwa na virusi ya Bundibugyo kandi ko ibihugu bituranye na RDC na Uganda biri mu byago byo kwibasirwa n’iki cyorezo.

Kugeza ubu, OMS yatangaje ko abantu barenga 80 bamaze guhitanwa na Ebola, mu gihe abarenga 240 bakekwaho kuba baranduye iyo virusi.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwemeje ko mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda habonetse umurwayi wa Ebola. Uwo murwayi yahise ashyirwa mu kato kugira ngo yitabweho kandi hakumirwe ikwirakwira ry’iyo ndwara.

Mu rwego rwo gukaza ubwirinzi, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imipaka ihuza Goma na Gisenyi yafunzwe by’agateganyo kugira ngo hagabanywe ibyago byo kwandura Ebola binyuze mu rujya n’uruza rw’abaturage hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku no kwihutira gutanga amakuru igihe hagize umuntu ugaragaza ibimenyetso bikekwa ko byaba bifitanye isano na Ebola, birimo umuriro ukabije, kuruka, gucika intege cyangwa kuva amaraso bidasanzwe.

p-DRC-0353.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 13 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 54 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize