Abashinwa bagiye kwigisha Abanyarwanda
Inkuru ku Rwanda

Abashinwa bagiye kwigisha Abanyarwanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 13 min gusoma
Abashinwa bagiye kwigisha Abanyarwanda
Sanga:
writer.umunsi.com

Abashinwa bagiye gufatanya n’itsinda ry’abanyeshuri biga civil engineering muri kaminuza y’u Rwanda UR ndetse n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro RP mu kubaka umuhanda prince house-giporoso-masaka harimo n’igice kingana na 1km cyo mu Kirere.

Itsinda ry’abanyeshuri biga civil engineering muri kaminuza y’u Rwanda ndetse n'abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro RP batangiye umushinga n’itsinda ry'Abashinwa bo muri sosiyete ya Hunan Road and bridge construction Ltd, bazubaka umuhanda uva Gporoso ujya masaka, ndetse iritsinda rya sosiyete y’Abashinwa rikaba rivuga ko rizasoza uyu muhanda risigiye ubumenyi buhagije abanyeshuri mu kubaka imihanda yo mukirere.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yavuze ko ubumenyi igihugu cye gifite mu bijyanye n’ubwubatsi ubu bafite gahunda yo kubusangiza abandi aho kwihererana ubwo buhanga, akaba ari 

yompamvu hatangijwe uyu mushinga, nyuma y’uko abashinwa bavugwaho kugira ubumenyi bwihariyeho byumwihariko mu myubakire y’ibiraro byo mu kirere nka bino bagiye gutangira kubaka mu mujyi wa Kigali.

Muri uyumushinga wo kubaka umuhanda usaga 10km, hari igice kimwe kizaba gituruka kuri prince house kikagera ku cyamitsingi, kikaba aricyo gice kizagaragaramo ubuhanga mu kubaka ikiraro cyo mu kirere kireshya na 1.3km. uyu mushinga kandi ujyanye n’icyiciro cyo kwagura umuhanda Giporoso-Masaka.

Imwe mu ngingo nyamukuru ni ubufatanye hagati y’iyi sosiyete ndetse na kaminuza y’u Rwanda hamwe n’ ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro RP mukuzamura ubumenyi buhanitse bw’abanyeshuri mubijyanye n’ubwubatsi. Zimwe mu nyungu abanyeshuri biteze muri uyumushinga ni nko kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu myubakire igezweho y’imihanda dore ko ubwubatsi nk’ubu bw’imihanda yo mukirere busaba ikoranabuhanga ryo kurwego rwo hejuru.

Imirimo nyirizina yo kubaka uyu muhanda prince house-Giporoso-Masaka yatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2026, Ni nyuma y’uko mu kwakira 2025 hari haratangiye ibikorwa byo gusenya inyubako  zishyuriwe ingurane mugace ka Giporoso n’ i Remera kugira ngo umushinga utangire wo kubaka.

Biteganyijwe ko uyumushinga w’uhanda w’ibirometero 10 hamwe n’ikiraro cyo mu kirere  uzuzura muri Nyakanga 2028 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali samuel Dusengiyumva kuwa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 mu Nama y’inteko rusange yahurije hamwe inzego zibanze mu Mujyi wa Kigali yabereye mu Intare conference Arena. 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize