Sanga:
Rt. Rev. Musenyeri Ahimana Augustin yasabye amatorero kwirinda urwango n'amacakubiri, kuko byasenye u Rwanda. Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, cyateguwe n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Kivu.
Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gisenyi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi 2026, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye amadini n’amatorero, abagize imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abashinzwe umutekano, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi.
Abatanze ubuhamya bagarutse ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu guhembera ivangura n'urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bagaragaje ko hari umubare munini w’Abatutsi biciwe mu nsengero nyamara ari ho bari bakwiye gukirira.
Niyigena Drocelle warokokeye Jenoside mu karere ka Rubavu, yagarutse ku itotezwa bakorewe ubwo bageragezaga guhungira mu rusengero.
Yagize ati “Hari abagiye bumva ko Abatutsi bahungiye mu rusengero, bakabasangamo bakabica mwese bakabarangiza. Abantu b’abakirisito bakomejwe ndetse banabatijwe bakatwima imbabazi. Ni ikintu gitangaje.”
Mbarushimana Gerard, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, yagarutse ku bukana Jenoside yakoranywe mu nsengero ndetse na za Kiliziya, by'umwihariko mu karere ka Rubavu.
Ati "Urwitwazo rwarabonetse, Abatutsi baricwa, insegero na Kiliziya bigirwa ibagiro ry’Abatutsi. Abashatse kuzihungiramo baricwa. Muri Katedarali ya Nyundo, hiciwe Abatutsi barenga 500 bari bahahungiye."
Yakomeje avuga ko muri Paruwase ya Busasamana iherereye Busasamana, hiciwe Abatutsi barenga 3000.
Yavuze avuga ko mu itorero ADEPR Paruwasi ya Busiza na ho hiciwe abatutsi barenga 300, mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, mu rusengero rwa Bweramana na ho hicirwa Abatutsi barenga 500.
Yavuze kandi ko mu rusengero rwa Cyambara mu murenge wa Bigogwe na ho hiciwe Abatutsi barenga 5000.
Mbarushimana yongeyeho ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, amadini n’amatorero yari amaze imyaka 100 ariho mu Rwanda nyamara bamwe mu bayobozi bayo bigishaga urwango n'amacakubiri.
Musenyeri w’Itorero Angilikani Diyoseze ya Kivu, Rt. Rev. Musenyeri Ahimana Augustin yavuze ko bateguye iki gikorwa cyo kwibuka, kuko kwibagirwa bidakwiye.
Ati “Twabikoze nk’abemera Imana kuko tutabikoze twazibagirwa aho twavuye. Twabikoze rero kandi tuzakomeza kubikora cyane cyane kugira ngo ababyiruka batoya batari bahari mu gihe cya Jenoside bamenye amateka kuko ari bo bayobozi ubu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yashimangiye ko abantu batagomba gutandukanya Ubukirisitu n’Ubunyarwanda.
Ati “Ndagira ngo dutahe dushyiramo ikimenyetso cya bihwanye. Ubukirisitu bihwanye n’ubumuntu, bihwanye n’Ubunyarwanda. Ijambo wakoresha rimwe muri ayo yose asobanurwa kimwe. Umuntu wumva ari umukirisitu atari umuntu, atari umunyarwanda, ubwo bukirisitu azabushakire ikindi gihugu.”
Ni ubwambere Itorero Anglikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Kivu ryari riteguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa kandi cyaranzwe no gusura urwibutso rwa Komini Rouge bashyira indabo ku mva, banunamura Abatutsi baruhukiye muri urwo rwibutso.
Bafashe n’umwanya wo kwiga no gusobanurirwa amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaranze iyari Perefegitura ya Gisenyi.