Umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo wafunzwe
Inkuru ku Rwanda

Umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo wafunzwe

Admin User2026 Gicurasi 186 min gusoma
Umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo wafunzwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira muri icyo gihugu.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, nyuma y’amasaha make hafunzwe imipaka ihuza Goma na Rubavu kubera impungenge z’ikwirakwira rya Ebola.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko gufunga iyi mipaka bigamije kurinda abaturage no gukaza ingamba zo gukumira icyorezo.

Yasobanuye ko nubwo imipaka yafunzwe, hari bamwe bazakomeza koroherezwa gutambuka barimo abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa ndetse n’abaturage batashye iwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku no kwirinda ibikorwa bishobora guteza ikwirakwira ry’icyorezo. Abaturage basabwe gukaraba intoki kenshi, kwirinda gusuhuzanya n’intoki ndetse no kugabanya ingendo zitari ngombwa cyane cyane mu duce twagaragayemo Ebola.

Banibukijwe ko umuntu wese ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, kuruka cyangwa kuva amaraso akwiye kwihutira kujya kwa muganga.

Mu cyumweru gishize, mu Ntara ya Ituri muri RDC habonetse umurwayi wa Ebola, ibintu byatumye inzego z’ubuzima muri Afurika zikaza ingamba zo gukumira icyo cyorezo.

Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo cyatangaje ko abantu 336 bamaze kwandura Ebola, mu gihe 87 bamaze guhitanwa na yo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje kandi ko no muri Uganda habonetse umurwayi wa Ebola wahise apfira mu bitaro bya Kampala, bituma ibihugu byo mu karere bikomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana iki cyorezo.

Nubwo imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri yafunzwe, abaturage bavuga ko umupaka wa Kamanyola unyuze mu Murenge wa Bugarama ugifunguye ariko ukaba ukorerwaho igenzura rikomeye ry’ubuzima hagamijwe gukomeza gukumira Ebola.

115252563_umupaka-860x484.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 13 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 54 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize