Umunsi.com
Umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo wafunzwe
Inkuru ku Rwanda

Umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo wafunzwe

Admin User2026 Gicurasi 186 min gusoma
Umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo wafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira muri icyo gihugu.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, nyuma y’amasaha make hafunzwe imipaka ihuza Goma na Rubavu kubera impungenge z’ikwirakwira rya Ebola.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko gufunga iyi mipaka bigamije kurinda abaturage no gukaza ingamba zo gukumira icyorezo.

Yasobanuye ko nubwo imipaka yafunzwe, hari bamwe bazakomeza koroherezwa gutambuka barimo abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa ndetse n’abaturage batashye iwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku no kwirinda ibikorwa bishobora guteza ikwirakwira ry’icyorezo. Abaturage basabwe gukaraba intoki kenshi, kwirinda gusuhuzanya n’intoki ndetse no kugabanya ingendo zitari ngombwa cyane cyane mu duce twagaragayemo Ebola.

Banibukijwe ko umuntu wese ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, kuruka cyangwa kuva amaraso akwiye kwihutira kujya kwa muganga.

Mu cyumweru gishize, mu Ntara ya Ituri muri RDC habonetse umurwayi wa Ebola, ibintu byatumye inzego z’ubuzima muri Afurika zikaza ingamba zo gukumira icyo cyorezo.

Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo cyatangaje ko abantu 336 bamaze kwandura Ebola, mu gihe 87 bamaze guhitanwa na yo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje kandi ko no muri Uganda habonetse umurwayi wa Ebola wahise apfira mu bitaro bya Kampala, bituma ibihugu byo mu karere bikomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana iki cyorezo.

Nubwo imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri yafunzwe, abaturage bavuga ko umupaka wa Kamanyola unyuze mu Murenge wa Bugarama ugifunguye ariko ukaba ukorerwaho igenzura rikomeye ry’ubuzima hagamijwe gukomeza gukumira Ebola.

115252563_umupaka-860x484.jpeg

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Turbo King Super Cup 2026: FERWAFA yatangaje ikipe isimbura APR FC n'amatariki mashya izaberaho
Imyidagaduro

Turbo King Super Cup 2026: FERWAFA yatangaje ikipe isimbura APR FC n'amatariki mashya izaberaho

Nyuma y'uko APR FC ivuze ko itazitabira irushanwa rya Turbo King Super Cup 2026 Ivuga ko itaganirijwe mbere y'uko bahindura uko amakipe agomba kuryitabira ndetse ivuga ko k hari guhamagarwa abanyamuryango bose ba FERWAFA, kuko amakipe ane gusa atari yo agenewe irushanwa rya Super Cup, kuko ubundi rikinwa n’amakipe yitwaye neza mu mwaka wabanje abiri,iyatwaye shampiyona niyatwaye igikombe cy'amahoro. Aho bamenyesherejwe umwanzuro ku irushanwa, ngo wasanze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yarateguyemo imikino ya gicuti yo kwitegura irushanwa rya CAF Champions League 2026/27.

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance
Akazi

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance

Hirwa,Imena,na Future nizo zegukanye irushanwa Urubuto Youth Champignonships mu byiciro byose

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
‎Nyina wa Lamine Yamal yatunguranye mu mwambaro w'abato aseruka ku mucanga
INKURU NYAMUKURU

‎Nyina wa Lamine Yamal yatunguranye mu mwambaro w'abato aseruka ku mucanga

‎Umubyeyi wa Lamine Yamal wamamaye mu mupira w'amaguru by'umwihariko mu ikipe ya FC Barcelona n'Ikipe y'Igihugu Espanye , akomeje gutangaza benshi kubera uburyo yasohotse yambaye bya gikumi bamwe bati:"Naryoherwe n'ubwamamare bw'umwana we".

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
‎Rihanna yasohokanye abana be ku ivuko batega imodoka zisanzwe ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Rihanna yasohokanye abana be ku ivuko batega imodoka zisanzwe ‎

‎Umuhanzikazi Rihanna , yagaragaye mu mashusho ari kumwe n'abana be RZA , Riot na Rocki ku muhanda muri Barbados aho bateze imodoka isanzwe banarira kumuhanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027
Imikino

Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027

Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe ya BK Pro League 2026-2027 izatangira tariki 4 Nzeri 2026 ikarangira tariki 30 Gicurasi 2027

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA
Imikino

Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Umwongereza Nicholas de-Long nk’ushinzwe iterambere ry’abakiri bato muri ruhago.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize