Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027
Imikino

Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027

ADAM Yannick2026 Kanama 183 min gusoma
Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027
Sanga:
writer.umunsi.com

Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe ya BK Pro League 2026-2027 izatangira tariki 4 Nzeri 2026 ikarangira tariki 30 Gicurasi 2027

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo Urwego rw'Igihugu rushinzwe Shampiyona y’umupira w'amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League- RPL), rwashyize hanze ingengabihe y’imikino ya BK Pro League 2026-2027. y’imikino yashyizwe hanze, ikaba igaragaza ko nk’uko byagenze mu mwaka ushize hazakinwa imikino 306.

BK Pro League 2026-2027 izatangira tariki 4 Nzeri 2026 irangire tariki 30 Gicurasi 2027. Umukino ufungura shampiyona uzahuza Kiyovu Sports Club na Gorilla FC ku wa gatanu tariki 4 Nzeri 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

Nk'uko bigaragara ku ngengabihe yasohotse imikino myinshi izabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Nk'uko umwaka ushize wagenze aho BK Pro League 2025-2026 yitabiriwe n'amakipe 18 n'uyu mwaka niko bimeze, izakinwa n'amakipe 18. Harimo amakipe 16 yo mu Rwanda n'amakipe abiri yo muri Sudan. Uyu mwaka kandi Étoiles De l'Est FC na Sunrise FC zikaba zigiye gukina bwa mbere BK Pro League nyuma yo muzamuka mu cyiciro cya mbere aho zasimbuye Rutsiro FC na As Muhanga FC.

Nk'uko bigaragara ku ngengabihe Rayon Sport FC izabanza kwakira APR FC. Ni umukino uzaba ku itariki ya 21 Ugushyingo, kuri Stade Amahoro. Nyuma yo kwakirwa na Al HILAL FC ndetse ihite yakirwa na Kiyovu Sports Club

Mu mwaka ushize wa 2025/26, ntabwo Stade ya Huye yigeze ikinirwaho kubera ko yarimo ivugururwa, imikino yaberaga kuri kuri Stade Kamena. Uyu mwaka izongera kwakira imikino nk'uko byari bisanzwe.

K'umunsi wa mbere imikino itatu ntabwo izaba bitewe n'uko amakipe yari kuzakina iyo mikino azaba ari mu mikino nyafurika ya CAF.
Umukino wa APR FC na Musanze FC, Bugesera FC na Al Hilal FC n’uwa Rayon Sports FC na Al Merrikh FC, yagizwe ibirarane kuko amwe mu makipe azayikina azaba ari gukina CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Nk'uko bigaragara imikino yo kwishyura izatangira mu kwezi kwa mbere aho Umukino wa mbere wo kwishyura uzahuza APR FC na Rayon Sports FC.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Imikino

Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, n’abamuhagarariye ndetse n’ikipe ye bahakanye ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe, agasimbuzwa undi muntu usa na we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Imikino

Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).

Nyuma y'uko Gisaka Open volleyball Tournament yarimaze imyaka ibiri itaba yagarutse mu isura nshya ya Kirehe Open Volleyball Tournament. Ikaba izajya iba ngarukamwaka.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice
Imikino

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice

Shema Fabrice nyuma y'umwaka umwe atorewe kuyobora Ferwafa yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu asubitswe mu gihe cy'umwaka

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert
Imikino

FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert

Amavubi ikomeje kwandika amateka mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Pamoja cya 2027 (AFCON 2027 Pamoja), itsindira Cap-Vert iwabo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estádio Nacional Tubarões Azuis

ADAM Yannickiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize