Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Imikino

Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).

ADAM Yannick2026 Ukwakira 14 min gusoma
Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Sanga:
writer.umunsi.com

Nyuma y'uko Gisaka Open volleyball Tournament yarimaze imyaka ibiri itaba yagarutse mu isura nshya ya Kirehe Open Volleyball Tournament. Ikaba izajya iba ngarukamwaka.

Iri rushanwa mbere ryitwaga Gisaka Open VolleyBall Tournent" rikaba ryaherukaga kuba muri 2023 bivuze ko ryari rimaze imyaka ibiri ritaba.

Kirehe Open VolleyBall Tournament uyu mwaka wa 2026 izitabirwa n'amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo n'abagore, abakanyujijeho ndetse n'abato. 

Amakipe atandatatu (6) mu Bagabo niyo azaryitabita ariyo:

 Kirehe, APR,REG, Police,Gisagara na EAUR .

Amakipe atatu(3) yo mu Bagore ariyo:

 Police,RRA na Polytechnic Kigali (RPK) 

 Amakipe abiri (2) y'abakanyujijeho (Vetrans) ariyo : 

Relax VC na Kirehe Legends VC

Amakipe atatu (3) yo mu Bato (Junior) ariyo: 

Rusumo Hight School, UPN /Gakoni na Bukora TSS.

 Mu 2023, ubwo Gisaka Open VolleyBall Tournament yaherukaga nibwo yaherukaga kuba itarahindurirwa izina ngo yitwe Kirehe Open VolleyBall Tournament icyo gihe igikombe cyegukanywe na Police VC mu bagabo itsinze Gisagara VC.

 Mu Bagore cyegulanwa na RRA VC itsinze Police WVC.

Umuyobozi wa Kirehe VC

Umuyobozi wa Kirehe VC Sebikwekwe Cyprien 

Umuyobozi wa Kirehe VC Sebikwekwe Cyprien yavuze ko nyuma yo kubona ikibuga kiza, cyubatswe kubufatanye n’Akarere ka Kirehe na kompanyi ya “Rusumo Plant Company” bageze kure bubaka ikipe igomba guhatana aho kuza ije gukina nk'uko byagenze umwaka ushize.

Ati " Ikipe twari dufite umwaka ushize yarakinaga ariko ubu turi kubaka ikipe izaza guhatana, uko mwari muzi Kirehe VC mbere y'uko ihagarikwa, ubu twagarutse dufite ikipe nziza, abakinnyi bacu turi kubategura neza mu buryo bwose bushoboka."kuko uyu mwaka Kirehe VC neza nyuma yo kuzana umutoza Viateur ndetse ikagura n'abakinnyi bashya abantu bazabona muri iri rushanwa.

 Kirehe Open volleyball Tournament, n'irushanwa ngarukamwaka (rizajya riba buri mwaka nk'uko byahoze) kuko ubu ku nshuro ya 4 rigiye kuba rikazatangira gukinwa ku wa gatanu tariki 02 - 04 Ukwakira 2026,aho imikino izabera mu nyubako nshya y'imyidagaduro (Gymnase) yubatswe kubufatanye bwa Karere ka Kirehe na Rusumo plant Campany.

Inyubako y'imyidagaduro yuzuye mu katere

Inyubako y'imyidagaduro yuzuye mu karere ka Kirehe izajya iberamo imikino (Gymanse) ari naho iri rushanwa rizabera

Ifite n'ibibuga byo hanze byo gukiniraho

Ifite n'ibibuga byo hanze byo gukiniraho

Iyi mikino ikaba iri mu rwego rwo kwitegura shampiyona y'uyu mwaka mushya w'imikino wa 2026-27 uteganyijwe gutangira taliki ya 16 Ukwakira 2026.

‎Uko imikino 

izagenda n'uko amakipe yagabanyijwe mu matsinda mu Bagabo 

Pool A

Kirehe VC

Gisagara VC

APR VC

Pool B

REG VC

Police VC

EAUR VC

Imikino izatangira ku isaha ya Saa ine ku wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2026

Imikino ya kimwe cya kabiri (1/2) izaba ku wa gatandatu tariki 03 Ukwakira 2026 naho imikono ya nyuma no guhatanira Umwanya wa 3 izaba ku cyumweru tariki 04 Ukwakira 2026 ari nabwo irushanwa rizaba rizasozwa ku mugaragaro.

‎

‎

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice
Imikino

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice

Shema Fabrice nyuma y'umwaka umwe atorewe kuyobora Ferwafa yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu asubitswe mu gihe cy'umwaka

ADAM Yannickamasaha 18 yashize
FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert
Imikino

FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert

Amavubi ikomeje kwandika amateka mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Pamoja cya 2027 (AFCON 2027 Pamoja), itsindira Cap-Vert iwabo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estádio Nacional Tubarões Azuis

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Rutahizamu Muhadjiri yemeje ko inkumi z'i Kigali zangiza abakinnyi
Imikino

Rutahizamu Muhadjiri yemeje ko inkumi z'i Kigali zangiza abakinnyi

Hakizimana Muhadjiri, wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko ubuzima bwo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda bufite ibigeragezo byinshi, birimo n’ibijyanye n’imibanire y’abakinnyi n’abakobwa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Umufana yapfiriye ku mukino wa RDC na Zimbabwe
Imikino

Umufana yapfiriye ku mukino wa RDC na Zimbabwe

Ku mukino wahurije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zimbabwe mu Mujyi wa Harare, umwe mu bafana bateje akavuyo ku kibuga yapfuye agonzwe n’imodoka y’abapolisi bashakaga uko bagarura umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Kimenyi Yves yizeye intsinzi y’Amavubi kuri Cap Vert
Imikino

Kimenyi Yves yizeye intsinzi y’Amavubi kuri Cap Vert

Kimenyi Yves wakiniye amakipe atandukanye arimo Amavubi, yahamije ko nta kabuza iyi kipe izatsinda iya Cap Vert mu mukino izi zizahuriramo mu gushaka itike yo kwinjira mu marushanwa ya CAN 2027.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame
Imikino

FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame

U Rwanda rubonye intsinzi imbere ya Liberia mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame muri Stade Amahoro mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika Pamoja 2027.

ADAM Yannickiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Akoresha abagororwa abakahemba ! Umuvugizi wa Diddy yagize icyo avuga ku birego by’uko akoresha inzoga muri gereza
Imyidagaduro

Akoresha abagororwa abakahemba ! Umuvugizi wa Diddy yagize icyo avuga ku birego by’uko akoresha inzoga muri gereza

Umuvugizi w’umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yagize icyo avuga ku makuru avuga ko uyu muraperi akoresha ibikoresho bibujijwe birimo ‘Telefoni’ ndetse n’inzoga muri gereza, kandi ko ahemba abandi bafungwa kugira ngo bamukorere imirimo imwe n’imwe.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Aregwa mu birego 70 ! Sean ‘Diddy’ Combs yongeye kugabanyirizwa igihe azamara muri gereza
Imyidagaduro

Aregwa mu birego 70 ! Sean ‘Diddy’ Combs yongeye kugabanyirizwa igihe azamara muri gereza

Umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yongeye gushyirirwaho itariki nshya yo kurekurwa, aho biteganyijwe ko azasohoka muri gereza ku wa 21 Mutarama 2028, nk’uko bitangazwa na U.S. Federal Bureau of Prisons.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize