
Ku mukino wahurije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zimbabwe mu Mujyi wa Harare, umwe mu bafana bateje akavuyo ku kibuga yapfuye agonzwe n’imodoka y’abapolisi bashakaga uko bagarura umutekano.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, ni bwo kuri National Sports Stadium habereye umukino wa kabiri mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Uyu wari umukino witabiriwe cyane n’abaturage ba Zimbabwe, dore ko ku nshuro ya mbere mu mateka ya ruhago y’iki gihugu, ari bwo bwa mbere matike yo ku mikino yabereye muri iyi stade yaguzwe agashira.
Byari biteganyijwe ko abafana ibihumbi 60 bajya muri iyi stade ari bo baza gukurikira uyu mukino, ariko hiyongereyeho abandi ibihumbi 100 bashakaga kwinjira, biteza umutekano muke ku marembo ya stade.
Abafana bashakaga kwinjira muri stade by’umwihariko abafite amatike babuze uko binjira, bananirwa kwihangana bashyamirana n’abashinzwe umutekano wa Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, na we wari muri stade hakomerekeramo benshi.
Ubwo imodoka ya Polisi ya Zimbabwe yashakaga uko yinjira muri stade ngo ihoshe aka kavuyo, yagonze umwe mu bafana, ahita yitaba Imana.
Imvururu ntizagarukiye aho, dore ko umukino urangiye batsinzwe na RDC ibitego 2-1, uburakari bari bafite buzamuka kurushaho birara mu bikoresho bya National Sports Stadium imaze igihe gito ivuguruwe barayangiza.
National Sports Stadium yaherukaga kuberaho umukino mpuzamahanga mu 2019. Kuko kuva icyo gihe yahanwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika (CAF), kugira ngo ibanze ivugururwe yuzuze ibisabwa birimo gusana ikibuga, umwanya w’abanyacyubahiro n’uw’itangazamakuru.















