
U Rwanda rubonye intsinzi imbere ya Liberia mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame muri Stade Amahoro mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika Pamoja 2027.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Nzeri 2026 ikipe y'u Rwanda (Amavubi ) yatangiye urugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika Pamoja 2027 izabera muri Tanzania- Kenya -Uganda.
Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18H00) kuri Stade Amahoro i Remera, watangiye Liberia ihuzagurika cyane.
Ku munota wa kabiri, u Rwanda rwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira mwiza yahawe na Mikel Leroy Jacques wari ku ruhande rw'ibumoso.
Amavubi yakomeje gukina neza ariko na Liberia ikanyuzamo igakina neza cyane cyane hagati mu kibuga.
Ku munota wa 33, u Rwanda, rwatsinze igitego cya kabiri, gitsinzwe na Mickels Leroy Jacques wari watanze umupira w'igitego cya Biramahire Abeddy.
Ni igitego cyatsinzwe nyuma y'akazi gakomeye kakozwe na Byiringiro Gilbert wazamukanye umupira yiruka cyane ku ruhande rw'iburyo maze ageze hafi y'urubuga rw'amahina aha umupira mwiza Mickels Joy-Lance wakozeho byoroheje usanga aho Murumuna we yari ahagaze ahita atsinda iki gitego cyiza.
Ku munota wa 33 w'igice cya mbere nibwo Perezida Paul Kagame yinjiraga muri Stade Amahoro aje gukurikirana uyu mukino.
Ku munota 37, Liberia yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Sylvanus Nimely, nyuma y’amakosa yakozwe na ba myugariro b’u Rwanda.
Ku munota wa 44, u Rwanda rwatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti yatewe neza na Joy Lance Mickels nyuma yo gukora umupira ku basore ba Liberia, ku mupira wari utewe na Mugisha Bonheur Casemiro.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye n'ibitego 3-1 cya Liberia
Mu gice cya Kabiri
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka k'uruhande rwa Liberia.
Amakipe yakomeje gukina neza ashaka uko yabona igitego, ariko amahirwe bagiye babona ntibayabyaza umusaruro ndetse ari nako abatoza bakoraga impinduka zitandukanye ku mpande zombi ariko ntacyo zatanze.
Ku munota wa 61 ,umukinyi Liberia Sherman yahawe ikarita y'umutuku nyuma yo gukorera ikosa Mugisha ndetse no ku yanabonye ikarita y'umuhondo ku munota wa 50 yari yabonye ikarita y'umuhondo yari yinjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya Kabiri.
Ku munota wa 80 Liberia yabonye kufura ariko mu gihe bo bavugaga ko ari penalite ariko umusifuzi avuga ko ikosa ryabereye inyuma y'urubuga rw'izamu.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Liberia ibitego 3-1.
Nyuma y'umukino Umutoza wa Liberia Adil yavuze ko impamvu yatumye atsindwa aruburyo bafashwe nabi kuri hotel mbere yo kuza ku kibuga,aho yavuze ko abashinzwe umutekano babanje kubabuza kugenda,bikaba biri mu byahungabanyije abakinnyi be,ndetse avuga ko n'umusifuzi atababaniye neza kuko we asanga umukino wari kurangira ari igitego 1-1 kuko ntiyemera penalite yahawe u Rwanda ndetse na kimwe mu bitego byatsinzwe ndetse avuga ko umusifuzi yamwimye penalite yariyo.
Umukino utaha iteganyijwe kuba tariki 29 Nzeri 2026 u Rwanda ruzakina na Cap Vert mu gihe Liberia izakina na Mali.














