
Mugisha Bonheur, Joy-Lance Mickels na Ntwari Fiacre, basanga igihe kigeze kugira ngo u Rwanda rubone itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, dore ko rugiherukamo mu myaka 22 ishize.
Ibi babitangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, ubwo bagaragazaga uko biteguye umukino wa mbere mu Itsinda K ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Mugisha Bonheur ukinira Al-Hazem Saudi Club yo mu Cyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite, yavuze ko abakinnyi beza bari mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, batananirwa kuyijyana mu Gikombe cya Afurika.
Ati “Ubu dufite abakinnyi benshi bakina hanze kandi bihoraho, ntekereza ko iki ari cyo gihe cya nyacyo cyo kugira ngo natwe tujye mu Gikombe cya Afurika. Ni na hafi twagira n’Abanyarwanda benshi baza kudushyigikira.”
“Turi kwegera icyo gihe kandi, kuko ubushize twazize ikinyuranyo cy’ibitego. Dukwiriye kwita ku mikino yo mu rugo cyane, kuko iyo hanze baba baturi imbere. Tubonyeyo n’inota rimwe riba ribaye.”
Joy-Lance Michels ukinira Sabah wahamagawe ari kumwe n’abavandimwe be, Leroy Jacques Michels na Joy-Slayd Mickels, yagaragaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kwandikira amateka u Rwanda.
Ati “Kuza hano tuzi ko turi ikipe ishobora kubigeraho ni cyo cyizere cya mbere. Abanyarwanda turabikeneye, mudushyigikire kuko bizadushimisha natwe tubashimishe. Ndabizi ikipe tuzakina zizaza zishaka guhangana, ariko amanota atatu ni ayacu.”
“Ndi mushya mu ikipe y’igihugu, ariko ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru uzi intsinzi icyo ari cyo. Nzi n’icyo nshobora gutanga kigafasha ikipe. Njye n’abavandimwe turashaka kujya mu Gikombe cya Afurika.”
Umunyezamu wa mbere w’Amavubi, Ntwari Fiacre utarabonye umwanya wo kuyikinira mu bihe byatambutse kubera imvune no kutabona umwanya uhagije wo gukina, yavuze ko umukino uzabahuza na Liberia ari wo kongera kwiyereka Abanyarwanda no gusubirana umwanya we, nubwo “ukina agenwa n’umutoza”.
U Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya, ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, muri Stade Amahoro rukina na Liberia itozwa na Mohammed Adil Erradi watozaga APR FC yarimo bamwe mu bakinnyi bari mu Mavubi.
Umukino ukurikira uzabera muri Cap-Vert ku wa 29 Nzeri 2026.














