
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko nta kindi kimuhangayikishije muri iki gihe uretse kubona intsinzi ku mukino uzahuza u Rwanda na Liberia, asaba Abanyarwanda kuzitabira ari benshi bakuzura Stade Amahoro.
Ikipe y'Amavubi yatangiye imyiteguro y’umukino uzayahuza na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, uteganyijwe tariki ya 25 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro.
Iminsi ine nyuma y’uwo mukino, u Rwanda ruzahura na Cap-Vert, mbere yo gukina na Mali mu Ugushyingo, ariko Constantine yavuze ko ubu ibyo yerekejeho amaso ari umukino wa Liberia gusa.
Ati “Nta muntu uduteye ubwoba. Buri wese turamwubaha, ariko ntawe dutinya. Tuzabanza guhura na Liberia, nyuma yaho duhure na Cap-Vert noneho mu Ugushyingo tuzakine na Mali. Muri aka kanya, ikinshishikaje ni ugutsinda Liberia.”
Mu kiganiro yagiranye na RBA, uyu mutoza yasabye Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi, avuga ko gushyigikirwa n’abafana ari ingenzi ku Ikipe y’Igihugu.
Ati “Bagomba kuza kutureba, bakadushyigikira kuko turabakeneye. Ntabwo twabishobora tudafite abafana. Muzuzure Stade Amahoro, mutume Liberia yumva ko itari gukina n’abakinnyi 11 ahubwo ihanganye na miliyoni 14.”
Ubwo Stephen Constantine yongeraga guhabwa akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe uyu mwaka, yavuze ko hari ibyo yasize adasoje mu 2015.
U Rwanda rwifuza gusubira mu Gikombe cya Afurika rwitabiriye inshuro imwe mu 2004, ndetse umukino wa mbere muri urwo rugendo ni uwo ruzakiramo Liberia ku wa 25 Nzeri 2026.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu ya Liberia itegerejwe i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Umutoza wayo Adil Erradi Mohamed wigeze gutoza APR FC, we yamaze kugera mu Rwanda ari kumwe n’abo bakorana.















