
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya gushyiraho itsinda ryihariye ryiswe “AI Force” ndetse akanashyiraho umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI Czar).
Yabitangaje ku wa Gatandatu mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyirwaho igitutu cyo gushyiraho amabwiriza agenga iterambere ryihuse rya AI.
Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yongeye kuvuga ko impungenge zishingiye kuri AI ari ibihuha, ariko agaragaza ko hari zimwe mu ngaruka z’iri koranabuhanga zigomba kwitabwaho.
Yagize ati “Tuzanareba ibikorwa bibi kandi dushobora kubikora mu buryo bworoshye, dukoresheje uburyo dusanganywe bw’ubutabera mpanabyaha n’ubutabera mbonezamubano.”
Yakomeje agira ati “Kubera iyo mpamvu, ndimo gushyiraho AI Force nk’uko nabigenje nshyiraho Space Force, kandi yageze ku ntego ikomeye muri manda yanjye ya mbere. Kubera iyo mpamvu mu minsi iri imbere nzatangaza ‘AI Czar’, abemerewe gusaba uyu mwanya ni abafite ubwenge bwo ku rwego rwo hejuru gusa!”
Ishyirwaho rya Space Force na Trump mu 2019 ryabaye ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishyizeho ishami rishya rya gisirikare kuva mu 1947.
Itangazo rya Trump rije mu gihe Amerika ikomeje gusabwa gushyiraho uburyo bwo kurinda abaturage ingaruka za AI.
Perezida Trump yakomeje kugaragaza ko izo mpungenge zishingiye ku busa ko ahubwo ari umugambi mubi wo kubangamira iterambere rya AI.
Mu butumwa bwe bwo ku wa Gatandatu yagize ati “Ntabwo tuzigera na rimwe tubangamira cyangwa ngo duhagarike iterambere ry’uru rwego ridasanzwe. Turi imbere y’u Bushinwa ndetse n’isi yose, kandi ndashaka gukomeza muri uwo mujyo.”
Trump yagaragaje ko kurusha u Bushinwa mu bijyanye na AI no gukomeza inyungu z’ubukungu zituruka kuri iri koranabuhanga ari byo ashyize imbere kurusha kwita ku mpungenge z’abahangayikishijwe na ryo.
Ikibazo cya AI kimaze kuba kimwe mu bigize impaka za politiki muri Amerika, nyuma y’uko abayobozi b’inganda basabye ko habaho kugabanya umuvuduko w’iterambere ry’iri koranabuhanga ku rwego mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Trump buzategura inama yo ku rwego rwo hejuru ku bijyanye na AI izaba mu gihe Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaba iba ku wa Gatatu.
Ku munsi uzakurikiraho, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga barimo Sam Altman wa OpenAI, Jensen Huang wa Nvidia na Sundar Pichai wa Google, bazakirwa na Perezida Trump.
Bizakorwa mu rwego rwo kwakira Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping uzaba wagiriye uruzinduko muri Amerika nk’uko umwe mu bayobozi ba White House yabivuze.
Umwe mu bayobozi ba White House yavuze kandi ko umutekano mu bijyanye na AI izaba ingingo y’ingenzi mu biganiro bizahuza Trump na Xi Jinping.















