Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Kagarara ‘Ashton Small’ agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe
INKURU NYAMUKURU

Kagarara ‘Ashton Small’ agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 96 min gusoma
Kagarara ‘Ashton Small’ agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe

Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’, ariko ku rundi ruhande wamamaye nka Ashton Small, agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bushaririye yakuriyemo, nk’umuntu ufite ubumuga.

Iki gitabo yise ‘Muraho, My Name is Kagarara’ gikubiyemo inkuru y’ubuzima bw’uyu musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije. Avuga ko yacyanditse mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga kutazahura n’ibibazo yahuye na byo.

Ati “Ni igitabo nanditse ku buzima naciyemo nka Kagarara cyangwa Ashton Small, ntifuza ko undi mwana ufite ubumuga yazacamo. Ariko kandi kikanafasha abana bakiri bato kumva ko umuntu ufite ubumuga na we hari ibyo ashoboye.”

Kagarara yavuze ko iki gitabo gishobora gufasha ababyeyi kwakira ko umwana ufite ubumuga na we ari umuntu nk’abandi, bityo bigahindura imyumvire y’abakunze kubahohotera.

Ati “Mfite ingero nyinshi z’abana nganiriza, bataye amashuri cyangwa bakayasubiramo. Niba umwana ajya ku ishuri akabwirwa amagambo mabi agahita arivamo, nasoma icyo gitabo azabona ko habayeho umwana witwaga Kagarara na we wanyuze muri ubwo buzima, bikamufasha.”

Kagarara yavuze ko yifuza ko iki gitabo cyashyirwa mu bigo by’amashuri, kuko kirimo ubutumwa bwafasha abanyeshuri mu myigire, ariko kandi kikaba cyanafasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga.

Nubwo iki gitabo cyamaze gusohoka, Kagarara ateganya kukimurika ku mugaragaro ku wa 26 Nzeri 2026, muri Kigali Convention Centre. Kwinjira muri ibi birori bizasaba kugura igitabo, aho kimwe kizaba kigura 35.000 Frw.

Amashusho ya IGIHE 

Inkuru zerekeye

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere
INKURU NYAMUKURU

‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere

‎North West w'imyaka 13 y'amavuko, yakoze amateka aririmba bwa Mbere mu gitaramo cyitabiriwe n'ababyeyi be bombi kabone n'ubwo batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri
INKURU NYAMUKURU

‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri

‎Nk'uko bigaragara mu itangazo ryasohowe abanyeshuri bakopeye bagiye kongera gukora mu rwego rwo kubarengera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko
INKURU NYAMUKURU

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko

‎Nyuma y'imyaka itatu, Diamond Platnumz yongeye guha ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu Mugi wa Kigali.Ni igitaramo Simba yahuriyemo na Bruce Melodie , Nel Ngabo na Ish Kevin.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Yatunguwe cyane ! Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri
INKURU NYAMUKURU

‎Yatunguwe cyane ! Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri

‎Umuhanzikazi Celine Dion yatunguwe n'imbaga nyamwinshi mu Mugi wa Paris mu Bufaransa ubwo yari yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO
INKURU NYAMUKURU

‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO

‎Mu gihe umuziki w'u Rwanda ugenda utera imbere umunsi ku munsi, bamwe mu bahanzi baririmba ku giti cyabo , bagenda bafata ingamba nshya ndetse n'amatsinda agafata ingamba nshya. Ni muri ubwo buryo, Uran Star nabo bakomeje indoto zo kwibagize abantu Urban Boyz no gukora ibidasanzwe muri muzika Nyarwanda.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 28

Inkuru zishyashya

Umukobwa w’imyaka 22 yagizwe umutoza w’ikipe nkuru y’abagabo
Imikino

Umukobwa w’imyaka 22 yagizwe umutoza w’ikipe nkuru y’abagabo

Ikipe yo muri Turikiya, Turgutluspor, yakoze amateka yo guha akazi Zeynep Mestan nk’umutoza mushya w’ikipe yayo nkuru y’abagabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Abo mu muryango w’Umwami Oyo Nyimba bateye utwatsi ibyo kwimika Edward Rukidi mu bwami bwa Tooro
Hanze

Abo mu muryango w’Umwami Oyo Nyimba bateye utwatsi ibyo kwimika Edward Rukidi mu bwami bwa Tooro

Igikomangoma Ruth Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo Nyimba wa Tooro, yahakanye amakuru avuga ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we washyizweho nk’Umwami wa Tooro, avuga ko ayo makuru atari ukuri kandi ko atandukanye n’irage ry’umuvandimwe we wapfuye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Umudepite  wakubise umukozi wa RwandAir arafunzwe
Hanze

Umudepite wakubise umukozi wa RwandAir arafunzwe

Augustin Lobelle Yembi, Umudepite wo muri Gabon wagaragaye akubita urushyi umukozi wa sosiyete y’indege ya RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yatawe muri yombi.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri
Health

Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa inzoga buri munsi, ndetse n’iyo umuntu yaba anywa icupa rimwe gusa, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri ndetse no guhitanwa na yo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Ingano za DR Congo FARDC zateye utwatsi amakuru y’ifatwa rya Mulima
Hanze

Ingano za DR Congo FARDC zateye utwatsi amakuru y’ifatwa rya Mulima

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agace ka Mulima, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, kafashwe n’abarwanya ubutegetsi, ndetse ko ubwoba ari bwose muri Teritwari ya Uvira.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw
Inkuru ku Rwanda

Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize