Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO
INKURU NYAMUKURU

‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 286 min gusoma
‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO

‎Mu gihe umuziki w'u Rwanda ugenda utera imbere umunsi ku munsi, bamwe mu bahanzi baririmba ku giti cyabo , bagenda bafata ingamba nshya ndetse n'amatsinda agafata ingamba nshya. Ni muri ubwo buryo, Uran Star nabo bakomeje indoto zo kwibagize abantu Urban Boyz no gukora ibidasanzwe muri muzika Nyarwanda.

‎Urban Star itsinda rikorera umuziki mu Rwanda rivuga ko kubera uburyo bawukora bawukunze bifuza ko indirimbo zabo n'ubutumwa baririmba byagera ku Banyarwanda bose muri rusange ngo na cyane ko mu myandikire yabo , bashyira imbere ubutumwa bwiza bukenewe na buri wese ndetse n'umwimerere ukaza imbere.

‎Ubwo baganiraga na UMUNSI.COM , aba basore bahamije ko urukundo bafitiye umuziki uzabageza kure kugeza bibukije Abanyarwanda ibihe bya Urban Boyz yagezweho mu Rwanda ariko ikaza gucika intege bagatandukana.

‎Ati:"Umuziki wacu ugomba gutumbagira, dufite urukundo rw'umuziki kuko iyo twandika dushyiramo umwimerere wacu kandi tukagira urukundo kuri wo. Twe turifuza ko Abanyarwanda bose aho bava bakagera by'umwihariko abakunzi b'umuziki ko badushyigikira bakadufasha gukundisha abandi ibyo dukora".

‎INDIRIMBO NSHYA YA URBAN STAR 'TEAMO' ISABA ABANTU GUKORERA HAMWE:

‎Itsinda rya Urban Star, ryagarukanye indirimbo nshya bise 'Teamo' akaba ari indirimbo ishishikariza abantu gukunda umurimo ndetse ikanerekana imbaraga zo gukorera hamwe, gushyigikirana no kugira intego imwe ku bahuje umugambi.

‎Urban Star ati:"Indirimbo yacu Teamo, igamije kwerekana imbaraga zo gukorera hamwe,  gushyigikirana no kugira intego imwe. Kubera ubutumwa burimo ni imwe mu ndirimbo dushyize imbere kuko twifuza ko buri wese yabwumva".

‎Bagaruka ku mpamvu bakoze 'Teamo' URABN Star babwiye UMUNSI.COM ati:"Twakoze Teamo kugira ngo dutange umuziki ujyanye n'igihe turimo , ariko nanone kugira ngo dutange ubutumwa bushobora bushobora kugera kuri benshi. Twifuje gukora indirimbo abantu bashobora kwishimira ariko banakuramo ubutumwa bwo gukorera hamwe no kutadohoka ku ntego zabo".

‎Urban Star ifatira urugero ku matsinda nka ; Urban Boyz , Good Life , Tuff Gang , Dream Boyz, B2C  na Fela Music. Bavuga ko bafite izindi ndirimbo basohoye zirimo ; Agapome , Pineapple,... kandi ko bateganya gukora ibindi bihangano bishya mu gihe kiri imbere.

Ni Itsinda rigizwe n'abasore batatu aribo; Lucky Mostin (Me Version), Vancoa Son (Mr Champion) na Pk Boyv (The One Love).

Reba hano TEAM ya Uran Star

Inkuru zerekeye

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere
INKURU NYAMUKURU

‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere

‎North West w'imyaka 13 y'amavuko, yakoze amateka aririmba bwa Mbere mu gitaramo cyitabiriwe n'ababyeyi be bombi kabone n'ubwo batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri
INKURU NYAMUKURU

‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri

‎Nk'uko bigaragara mu itangazo ryasohowe abanyeshuri bakopeye bagiye kongera gukora mu rwego rwo kubarengera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko
INKURU NYAMUKURU

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko

‎Nyuma y'imyaka itatu, Diamond Platnumz yongeye guha ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu Mugi wa Kigali.Ni igitaramo Simba yahuriyemo na Bruce Melodie , Nel Ngabo na Ish Kevin.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Yatunguwe cyane ! Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri
INKURU NYAMUKURU

‎Yatunguwe cyane ! Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri

‎Umuhanzikazi Celine Dion yatunguwe n'imbaga nyamwinshi mu Mugi wa Paris mu Bufaransa ubwo yari yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎"Dolly Parton yaranshyigikiye ubwo nari maze kuba umutinganyi" ! Cheryl Wright  ‎
INKURU NYAMUKURU

‎"Dolly Parton yaranshyigikiye ubwo nari maze kuba umutinganyi" ! Cheryl Wright ‎

‎Cheryl Wright yabaye umuntu wa Mbere wemeye ko ari umutinganyi mu ruhame muri 2010 nyuma y'imyaka 4 (Ine) bimuvugwaho. Tariki tariki 25 Kanama 2026 nibwo Dolly Parton yapfuye, nyuma y'aho Cheryl usanzwe akinira ikipe ya Kansas City yahise atangaza ko hari ubufasha Dolly Parton yamuhaye nk'umuntu uryamana n'abo bahuje igitsina.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26

Inkuru zishyashya

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial
Imikino

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial

Ikipe ya DR Congo igiye kongera gushaka itike y’imikino y’igkombe cya Afurika 2027 nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Mexico, Canada na Amerika. Iyi kipe igiye gutangira ihura na Guinea Equatorial nk’uko byatangajwe na CAF.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo
Hanze

Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23, yafashe agace ka Kazinga gaherereye mu Karere ka Masisi , muri Kivu y’Amajyaruguru.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 22 yashize