‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu
Imyidagaduro

‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 265 min gusoma
‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Nyuma yo gutandukana n’umugore bari barakundaniye muri Pologne, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’inkumi y’i Kigali yitwa Isimbi Kevine, ashimangira ko ari we yihebeye.

‎Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Lil G yagaragaje uyu mukobwa, aca amarenga y’uko yaba asigaye ari mu rukundo.
‎
‎Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’iyi nkumi, avuga ko yamusimburiye umuzungu bakundanye, ndetse ashimangira ko yishimiye ibihe arimo.
‎
‎Ati “Uyu ni we wakuyemo wa muzungu, ubu ndaryohewe!”
‎

‎Uyu muraperi wari umaze igihe yimukiye i Burayi, yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu minsi ishize, ubwo byavugwaga ko asigaye akundana n’umubyeyi banabanaga, nubwo nta bukwe bari barakoze.
‎
‎Kuva mu 2022, ubwo Lil G yari yimukiye muri Pologne, yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo, icyakora akomeza kubigira ibanga.
‎
‎Mu 2025, Lil G ni bwo yemereye IGIHE ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Emilia Mieczkowska, umugore ufite abana babiri babanaga.
‎

Barebana akana ko mujisho

Barebana akana ko mujisho 

‎Icyakora, muri Werurwe 2026, Lil G yemeje ko yatandukanye n’uyu mugore, ndetse ahamya ko yitegura gutaha mu Rwanda kuko yari akumbuye umuryango, inshuti n’abavandimwe.
‎
‎Uyu muhanzi wari umaze igihe i Burayi yatashye mu Rwanda muri Mata 2026, ari na ho yahuriye n’inkumi yemeza ko bari mu rukundo.
‎
‎Lil G ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki bakiri bato. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Nimba Umugabo’, ‘It’s OK’, ‘Agaciro’ n’izindi nyinshi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya