
Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.
Umuryango w’abakunzi ba sinema yo mu Buhinde, (Bollywood) wabuze umwe mu bakinnyi w'Icyamamare, Nana Patekar, witabye Imana kuri Uyu wa 8 Ukwakira 2026, ku myaka 75 y'amavuko.
Uyu mugabo yari azwi cyane kubera amashusho ye yo guseka n’ubuhanga mu gukina, ijwi rikomeye ndetse n’uburyo ajya mu nkuru z’ama Filime agakora ku mutima abayareba, bikaba iby'Ibanze mu byatumye amenyekana ku Isi yose.
Nk’uko ibinyamakuru mpuzamahanga nka Reuters na Associated Press, dukesha amakuru byabitangaje, Nana Patekar yapfiriye i Goa mu Buhinde, nyuma y’uko afashwe n’indwara y’umutima.
Nana Patekar yafashwe n'indwara y'Umutima, ajyanwa mu bitaro bya Manipal Hospital, aho abaganga bagerageje kumugarura mu buzima ariko ntibyashoboka, birangira yitabye Imana.
Nana Patekar, amazina yiwe y’ukuri ni Vishwanath Patekar, akaba yaravukiye mu gace ka Maharashtra mu Buhinde, mu mwaka wa 1951.
Yatangiye umwuga wo gukina Filime , akina Ikinamico zisanzwe cyakora byaje kumuzamura kugeza abaye umwe mu bakinnyi bazwi muri sinema yo mu Buhinde.
Zimwe muri Filime azibukwa mo ni nka Salaam Bombay, Parinda na Krantiveer n'izindi zitandukanye ndetse no mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Aho aba aseka afite agakombe mu ntoki.
Aya mashusho arakoreshwa cyane nanubu ku buryo bigoye kumara umunsi udahuye na yo ku mbuga nkoranyambaga.












