
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.
Mu byo Ronaldo yavuze nuko nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yari yarateguye ibaruwa yo gusezera mu ikipe y'Igihugu ya Portugal, ariko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu Pedro Proença, akamusaba gukomeza gukinira igihugu.
Cristiano Ronaldo Yavuze ko ari we wari washyigikiye ko Jorge Jesus ahabwa akazi ko gutoza Portugal, bityo yagombaga kubaha icyubahiro cye.
Uyu mukinnyi wanditse amateka muri Ruhago y'Isi yavuze ko muri Kanama, umutoza Jesus yamubwiye ko ari ingenzi muri gahunda ze kandi azamukoresha, ndetse ko yari gukina umukino wa mbere n’uwa nyuma.
Ku mukino wa Norway wabaye imbarutso y'umubano mubi hagati ya Ronaldo n'Umutoza we, ngo Jorge Jesus yamubajije niba ashoboye gukina iminota 30, undi arabyemera, ariko ngo yaje kwishyushya Umukino urinda urangira adashyizwe mu kibuga.
Ronaldo yavuze ko ibyo byose yabibonyemo guhemukirwa no kudahagarara ku ijambo nkuko bari bumvikanye mbere y'umukino.
Yongeyeho ko nyuma bombi bari bumvikanye ko umutoza azabwira itangazamakuru ukuri ku byabaye, ariko yagera mu Itangazamakuru akavuga ibihabanye n'ukuri bikamubabaza.
Ronaldo yemeye amakosa ye, yo kuba atarasuhuje abafana nyuma y'umukino ndetse yasabye mbabazi, ndetse ko yasabye bagenzi be imbabazi ku mwanzuro mubi wo kuva mu mwiherero, kandi ko yiteguye guhanwa nta mpamvu zimworohereje kuko abona ko yakosheje.
Ku musozo Cristiano Ronaldo yashimangiye ko atasezeye mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal kuko azongera kuyikinira nyuma yo kurangiza igihano azahabwa, igihe cyose azaba ameze neza, avuga ko gukinira Ikipe y'Igihugu ya Portugal Ari iby'agaciro kanini Kandi ko nta mpamvu imushyira mu kibuga aruko agiye gusezera.














