Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 63 min gusoma
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

Mu mpera z'icyumweru cya Mbere cy'Ukwakira 2026, nibwo Abakoresha Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda batunguwe n'amagambo ya Sherrie Silver, Umubyinnyi wabigize umwuga watangaje ko atumva ikinyarwanda ndetse ko n'iyo agerageje kugisobanura bimutwara hafi iminsi ibiri kugira ngo yisobanurire interuro imwe.

Aya magambo ya Sherrie Silver yagaragayemo imvugo isa no kwihenura, Aho yanavuze ko abamuha ubutumwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda baba bata umwanya w'ubusa kuko ntacyo yumvamo.

Nyuma y'ayo magambo, Abakoresha Imbuga nkoranyambaga bahise basamira hejuru ubu butumwa maze bajya Impaka biratinda, Aho benshi mu bajyaga Impaka bagaragazaga ko uyu mukobwa yakoresheje imvugo yuzuye ubwirasi.

Sherrie Silver

Sherrie Silver

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo(Ubutumwa bwa Sherrie Silver) Harimo n'umuhanzi mu ndirimbo Gakondo, Ruti Joel, wagaragaje ko uyu mukobwa Sherrie Silver nubwo avuga uko ariko ko kuva ari mu Rwanda n'Ururimi rwaho azarwumva uko byagenda kose.  

Ruti Joel yagiye mu cyatangajwe(Inkuru) cya kimwe mu binyamakuru byo kuri murandasi cyavugaga iby'iyi nkuru agira ati "Ariko yeeee! Ikinyarwanda uzacyumva uri i Rwanda".

Cyakora n'ubwo bimeze uko, Nyuma yo Kubona ibitekerezo byinshi bimunenga, bamwita umwibone, Sherrie Silver yaje gusobanura ko Amagambo ye yafashwe uko atashakaga kuvuga ko ahubwo yashakaga kugaragaza ko yakira ubutumwa bwinshi bwanditse mu kinyarwanda nyamara atakizi.

Sherrie Silver yavuze ko nubwo ataramenya ikinyarwanda ariko yagerageje kucyiga nubwo bitamukundiye kubera umwanya ko ariko afite Ubwo bushake Kandi atewe ishema no kukimenya, bityo ko Abantu batakamwise umwirasi.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Umuhanzi mu ndirimbo Gakondo, Ruti Joel, yagaragaje ko Sherrie Silver kuva ari mu Rwanda n'Ururimi rwaho azarwumva uko byagenda kose.

Umuhanzi mu ndirimbo Gakondo, Ruti Joel, yagaragaje ko Sherrie Silver kuva ari mu Rwanda n'Ururimi rwaho azarwumva uko byagenda kose.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 23 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize