
Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.
King Boy ngomijana, watangiye umuziki kera agashyira indirimbo ye ‘FM’ kuri YouTube Channel ye bwite 2019 ndetse ikamufasha no kwigarurira imitima y’abakunda ‘Hip Hop’ yongeye gushimangira ko n’ubwo yirengagizwa, impano yo kuririmba mu njyana ya HipHop atayishakisha.
Ngomijana kandi yagiye ashyira hanze amashusho y’izindi ndirimbo nyinshi zagiye zimenyekana zirimo ‘Akagambane’, ‘Igihe’ , ‘Kibamba’ , ‘Turi umwe’ , ‘Imbaraga ndetse n’izindi zitandukanye zagiye hanze mu myaka inyuranye ariko zose zagiye zimugaragaza nk’umuhanzi ufite impamvu aririmba ‘Hip Hop’.
King Boy, kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise ngo ‘Niya neza y’Imana’ yafatanyije na Joshua waririmbye inyikirizo. Ni indirimbo irimo ubutumwa bushimangira ibyo Imana yamukoreye dore ko ayitangira agaruka ku magambo asangwa muri Bibiliya yavuzwe na Nyagasani. King Boy atangira aririmba ati:”Erega nzi ibyo nibwira kubagirira”.
Akomeza aririmba ati:”Niko Uwiteka avuga , nzabazibura amatwi. Naragiye ndabona ‘Yehova’ aracyakora. Niya neza y’Imana, nk’uko imisozi myinshi igose i Yerusalemu niko ugota abantu bawe ukabakiza umubi. Umuntu ni iki ?, gituma umukuza ukamwitaho ? Dore urugamba rurashira guma mu ntambara, abantu barayagaye , abanda baramwaye cyane barashaka uburozi n’ibyatsi bitera ishaba (……….)”.
Muri iyi ndirimbo ‘King Boy’ akomeza agaragaza ko inzira mbi zose abantu bamwe bakoresha ngo bagere ibyo bifuza zitagera ku mugisha, we akigaragaza nk’umwana uzi gusenga utagira ubwoba bw’iby’Isi atanga umuburu wo kugwa neza.
Mu nyikirizo iririmbwa na Joshua, aba bahanzi basubiramo amagambo agaragaza ko bifuza guhora mu biganza by’Imana nk’umugenda wa bo.
Mu kiganiro na King Boy Ngomijana aganira na UMUNSI.COM yashimangiye ko icyatumye aririmba iyo ndirimbo ari ukugira ngo akebure bamwe mu batumvira inzira nziza y’Imana bagahitamo kuyoba kubushake bagambiriye kugira ibyo babona mu buryo bwihuse.
Ati:”Nk’umuhanzi nakoze iyo bwabaga kugira ngo ntange umuburo ku bantu. ‘Niya neza y’Imana’ twayituye abantu bose baterwa imbaraga n’ibyo bazi kandi bakishimira kubikora batizigamye , dusaba n’abaca mu zindi nzira guhagarikira aho bageze”.
King Boy Ngomijana, ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite. Ni umwe mu Basore bo mu Karere ka Rubavu banze gufasha hasi impano yabo batitaye kubibaca intege.
Yasezeranyije abakunzi be ko mu gihe agihari azakomeza kubaha indirimbo zirimo ubutumwa bakeneye na we abasaba gukomeza kumuba hafi.














