King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 44 min gusoma
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Sanga:
writer.umunsi.com

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

King Boy ngomijana, watangiye umuziki kera agashyira indirimbo ye ‘FM’ kuri YouTube Channel ye bwite 2019 ndetse ikamufasha no kwigarurira imitima y’abakunda ‘Hip Hop’ yongeye gushimangira ko n’ubwo yirengagizwa, impano yo kuririmba mu njyana ya HipHop atayishakisha.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Ngomijana kandi yagiye ashyira hanze amashusho y’izindi ndirimbo nyinshi zagiye zimenyekana zirimo ‘Akagambane’, ‘Igihe’ , ‘Kibamba’ , ‘Turi umwe’ , ‘Imbaraga ndetse n’izindi zitandukanye zagiye hanze mu myaka inyuranye ariko zose zagiye zimugaragaza nk’umuhanzi ufite impamvu aririmba ‘Hip Hop’.

King Boy, kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise ngo ‘Niya neza y’Imana’ yafatanyije na Joshua waririmbye inyikirizo. Ni indirimbo irimo ubutumwa bushimangira ibyo Imana yamukoreye dore ko ayitangira agaruka ku magambo asangwa muri Bibiliya yavuzwe na Nyagasani. King Boy atangira aririmba ati:”Erega nzi ibyo nibwira kubagirira”. 

Akomeza aririmba ati:”Niko Uwiteka avuga , nzabazibura amatwi. Naragiye ndabona ‘Yehova’ aracyakora. Niya neza y’Imana, nk’uko imisozi myinshi igose i Yerusalemu niko ugota abantu bawe ukabakiza umubi. Umuntu ni iki ?, gituma umukuza ukamwitaho ? Dore urugamba rurashira guma mu ntambara, abantu barayagaye , abanda baramwaye cyane barashaka uburozi n’ibyatsi bitera ishaba (……….)”.

Umuhanzi King Boy Ngomijana

Umuhanzi King Boy Ngomijana

Muri iyi ndirimbo ‘King Boy’ akomeza agaragaza ko inzira mbi zose abantu bamwe bakoresha ngo bagere ibyo bifuza zitagera ku mugisha, we akigaragaza nk’umwana uzi gusenga utagira ubwoba bw’iby’Isi atanga umuburu wo kugwa neza.
Mu nyikirizo iririmbwa na Joshua, aba bahanzi basubiramo amagambo agaragaza ko bifuza guhora mu biganza by’Imana nk’umugenda wa bo.

Mu kiganiro na King Boy Ngomijana aganira na UMUNSI.COM yashimangiye ko icyatumye aririmba iyo ndirimbo ari ukugira ngo akebure bamwe mu batumvira inzira nziza y’Imana bagahitamo kuyoba kubushake bagambiriye kugira ibyo babona mu buryo bwihuse.

Ati:”Nk’umuhanzi nakoze iyo bwabaga kugira ngo ntange umuburo ku bantu. ‘Niya neza y’Imana’ twayituye abantu bose baterwa imbaraga n’ibyo bazi kandi bakishimira kubikora batizigamye , dusaba n’abaca mu zindi nzira guhagarikira aho bageze”.

King Boy Ngomijana, ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite. Ni umwe mu Basore bo mu Karere ka Rubavu banze gufasha hasi impano yabo batitaye kubibaca intege.
Yasezeranyije abakunzi be ko mu gihe agihari azakomeza kubaha indirimbo zirimo ubutumwa bakeneye na we abasaba gukomeza kumuba hafi.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize