Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.
Jean-Noël Barrot yabivugiye i Bunia, mu Ntara ya Ituri, ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026, ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Rwampara kivurirwamo abarwaye Ebola.
Uyu muyobozi yari aherekejwe na Prof. Jean-Jacques Muyembe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi ku Buzima (INRB).
Mu ruzinduko rwe i Bunia, Minisitiri Barrot yibanze ku kureba uko ibikorwa byo gukumira ikwirakwira rya Ebola biri gukorwa.Yasuye kandi Ikigo Nderabuzima cya Rwampara, giherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Umugi wa Bunia, ahabwa amakuru ku buryo abarwayi bitabwaho ndetse n’ingamba zo gukurikirana no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Barrot yashimye uruhare rw’inzego za Leta ya DR Congo n’abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima bari mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo. Yashimangiye ko hakenewe gukomeza no kongera imbaraga mu bikorwa biri gukorwa, kugira ngo hirindwe ko Ebola yongera gukwirakwira.
Yavuze kandi ko kurwanya Ebola bisaba ubufatanye bw’Ibihugu bitandukanye, kuko ingaruka z’icyorezo zishobora kurenga imipaka y’igihugu kimwe.
Ati: “Inshingano dufite ni ukuyikumira, gukumira ko yongera kugaruka, no kwishyiriraho ubushobozi bwo kubigeraho, kugira ngo turinde Abanye-Congo, ariko tunarinde n’Abafaransa.”
Mu ruzinduko rwe, Barrot na Prof. Jean-Jacques Muyembe banasuye laboratwari ibarizwamo ikigo cy’ubushakashatsi kuri Ebola. Iki kigo gifite uruhare rukomeye mu kumenya vuba abantu banduye Ebola no gukurikirana mu buryo bwa gihanga uko icyorezo gihagaze.
Mu gihe inzego z’ubuzima muri DRC zikomeje ibikorwa byo kugenzura iki cyorezo, bivugwa ko cyageze mu Ntara zirindwi kandi hakaba hamaze kwandikwa abarenga 8,000.














