
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki, yavuze ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi zongeye kugota Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2026, Kaniki yatangaje ko Minembwe iri mu bihe bikomeye by’umutekano, agaragaza ko ingabo za Leta ya RDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro b’abanyamahahanga byahisemo kurenga ku masezerano y’agahenge yemejwe mu biganiro bya Doha.
Yagize ati “Kinshasa kwenyegeza ibitero, aho gukomeza ibiganiro ndetse ihitamo imirwano, aho gukurikira inzira ya politiki yashyizweho mu biganiro bya Doha.”
Kaniki yavuze ko nubwo AFC/M23 yakomeje gutanga impuruza ku buryo umutekano wa Minembwe washoboraga kujya mu kaga, iri huriro rikiyemeza kubahiriza ibyemejwe mu biganiro, ubu umutekano wongeye kuzamba.
Ati “Nubwo twatanze impuruza kenshi, tukiyemeza gukurikira inzira y’amahoro mu buryo bugaragara, Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta n’imitwe bikorana irimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro na FDLR.”
Kaniki yavuze ko abaturage bo muri Minembwe bafungiwe inzira banyuramo bajya kwivuza, banyuzamo ibiribwa ndetse bajya ku masoko; bihabanye n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha.
Yagize ati “Ibi ntibigomba gufatwa nk’ibisanzwe. Iki ni igihe cyo gufata icyemezo gikomeye. Uyu ni umurongo utukura.”
Uyu muyobozi yavuze ko amahanga akwiye kugira icyo akora mbere y’uko habaho ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, avuga ko AFC/M23 ikomeje gushyigikira inzira ya politiki ariko ko itazakomeza kurebera abaturage ba Minembwe bashyirwa mu kaga.
Yagize ati “AFC ikomeje gukurikira inzira ya politiki, ariko ntizarebera abaturage ba Minembwe bashyirwa mu kaga.”
Abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho bari barashoboye kugarura umutekano muri Minembwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026 ubwo birukanaga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice bihakikije birimo Point-Zéro.
Muri iki gihe, ingabo za Leta ya RDC ziri kugaba ibitero bikomeye mu bice bikikije Minembwe birimo Point-Zéro, zifite intego yo kubyisubiza. Urujya n’uruza rw’abaturage rwakomwe mu nkokora n’ibi bitero.
Isoko: igihe















