
DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.
Ibi DJ Brianne yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na igihe dukesha iyi nkuru, ubwo yakomozaga ku rugendo arimo muri Canada, aho yerekeje mu minsi ishize yitabiriye ibitaramo yatumiwemo.
Byitezwe ko DJ Brianne azacuranga mu bitaramo birimo ikizabera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026 n’ikizabera i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026.
Muri iki kiganiro, DJ Brianne yahishuye ko yamaze kwimukira muri Canada, aho ari kubarizwa kugeza ubu, ndetse akaba yarahabonye umuryango wamwakiriye ukamwitaho.Uyu muryango DJ Brianne yahishuye ko ari uwa Ufitinema Ferdinand, benshi bazi nka DJ Ferrydee, ari na we wateguye ibitaramo azacurangamo.
Agaruka ku buryo bahuye, DJ Brianne yagize ati: “Hano nahabonye ababyeyi! Ferdinand afite umugore akambera umujyanama ku Isi y’Imana. Kuba uri kumbona hano nseka nishimye, ubuzima bwanjye bwose Imana yaragiye ibutereka mu biganza bye.”
DJ Brianne ahamya ko uyu mubyeyi, wari warabonye ko afite ibibazo, ariwe muntu wa mbere wafashe iya mbere mu kumuganiriza no kumusobanurira ko ashobora guhinduka ndetse akiga no kubabarira ibyahise.
Ati “Ni umubyeyi wanyigishije ko ubuzima butarangirira ku mbuga nkoranyambaga no kwibabarira, hanyuma ananyigisha kubabarira abandi Anyigisha uko nakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza. Ibyo bintu nta wundi muntu wari warabinyeretse. Guhera ubwo natangiye kugira isoni z’ibyo nakoraga cyera, ariko kuko yanyigishije kwibabarira, nkajya nibabarira.”DJ Brianne yavuze ko uyu mubyeyi ari we wamusabye ko yajya gucuranga muri Canada, ndetse kugeza ubu akaba yariyemeje gutura muri iki gihugu, aho DJ Ferrydee azajya amufasha gushaka akazi.
DJ Brianne yavuze ko kuba agiye kure bitazakuraho inshingano yari asanzwe afite zo kwita ku bana, ati“Abana na bo bari mu nshingano zanjye, ntaho nagiye. Ahubwo ubu ni bwo bigiye kugenda neza, kuko nanjye ibintu ngiye kwitaho ni akazi.”
Uyu mukobwa yavuze ko, uretse akazi agiye guha umwanya uhagije, nyuma y’ibi bitaramo ateganya no gutangira kwiga Igifaransa.Ati “Ikintu ngiye kwitaho ni akazi
ngiye no kubanza kwiga Igifaransa, kubera ko umujyi mbamo ari rwo rurimi bakoresha kandi nahoze nshaka kucyiga. Rero nyuma y’igitaramo bazandebera uko najya kucyiga.”DJ Brianne ahamya ko agiye gushaka amafaranga mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo akomeze kwita ku bana yari asanzwe yitaho.















