DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Imyidagaduro

DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 214 min gusoma
DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Sanga:
writer.umunsi.com

DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.

Ibi DJ Brianne yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na igihe  dukesha iyi nkuru, ubwo yakomozaga ku rugendo arimo muri Canada, aho yerekeje mu minsi ishize yitabiriye ibitaramo yatumiwemo.

Byitezwe ko DJ Brianne azacuranga mu bitaramo birimo ikizabera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026 n’ikizabera i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026.

Muri iki kiganiro, DJ Brianne yahishuye ko yamaze kwimukira muri Canada, aho ari kubarizwa kugeza ubu, ndetse akaba yarahabonye umuryango wamwakiriye ukamwitaho.Uyu muryango DJ Brianne yahishuye ko ari uwa Ufitinema Ferdinand, benshi bazi nka DJ Ferrydee, ari na we wateguye ibitaramo azacurangamo.

Agaruka ku buryo bahuye, DJ Brianne yagize ati: “Hano nahabonye ababyeyi! Ferdinand afite umugore akambera umujyanama ku Isi y’Imana. Kuba uri kumbona hano nseka nishimye, ubuzima bwanjye bwose Imana yaragiye ibutereka mu biganza bye.”

DJ Brianne ahamya ko uyu mubyeyi, wari warabonye ko afite ibibazo, ariwe muntu wa mbere wafashe iya mbere mu kumuganiriza no kumusobanurira ko ashobora guhinduka ndetse akiga no kubabarira ibyahise.

Ati “Ni umubyeyi wanyigishije ko ubuzima butarangirira ku mbuga nkoranyambaga no kwibabarira, hanyuma ananyigisha kubabarira abandi ...... Anyigisha uko nakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza. Ibyo bintu nta wundi muntu wari warabinyeretse. Guhera ubwo natangiye kugira isoni z’ibyo nakoraga cyera, ariko kuko yanyigishije kwibabarira, nkajya nibabarira.”DJ Brianne yavuze ko uyu mubyeyi ari we wamusabye ko yajya gucuranga muri Canada, ndetse kugeza ubu akaba yariyemeje gutura muri iki gihugu, aho DJ Ferrydee azajya amufasha gushaka akazi.

DJ  Brianne

DJ Brianne

DJ Brianne yavuze ko kuba agiye kure bitazakuraho inshingano yari asanzwe afite zo kwita ku bana, ati“Abana na bo bari mu nshingano zanjye, ntaho nagiye. Ahubwo ubu ni bwo bigiye kugenda neza, kuko nanjye ibintu ngiye kwitaho ni akazi.”

Uyu mukobwa yavuze ko, uretse akazi agiye guha umwanya uhagije, nyuma y’ibi bitaramo ateganya no gutangira kwiga Igifaransa.Ati “Ikintu ngiye kwitaho ni akazi 

...... ngiye no kubanza kwiga Igifaransa, kubera ko umujyi mbamo ari rwo rurimi bakoresha kandi nahoze nshaka kucyiga. Rero nyuma y’igitaramo bazandebera uko najya kucyiga.”DJ Brianne ahamya ko agiye gushaka amafaranga mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo akomeze kwita ku bana yari asanzwe yitaho.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize