‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray
Imikino

‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 213 min gusoma
‎Muhammed Salah yitwaye neza ikipe ye itsinda Galatasaray
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Umukinnyi Muhammad Salah yatsinze ibitego 3 atanga n'umupira wavuyemo igitego mu mukino ikipe ye ya Trabzospor yatsinzemo Galatasaray ibitego 4:0.

‎Mohamed Salah yitwaye neza cyane muri uyu mukino ufatwa nka 'Deribi' muri Turukiya aho yatsinze ibitego 3 agatanga n'umupira wavuyemo igitego muri iyo Shampiyona ya Turukiya izwi nka 'Turkey Super  Lig Season'.

‎Salah yafunguye amazamu ku munota wa 4 gusa w'umukino mbere y'uko ahereza umupira mugenzi we Noah Saviola na we wahise arangiriza mu izamu igitego yatsinze kuri Penaliti yatsinze ku munota wa 39.

‎Kumunota wa 44 nibwo Mohamed Salah yatsinze igitego cya Gatatu ku mupira yari ahawe na Franculino Dju.

‎Ku munota wa 80 nibwo Mohamed Salah yarangije ikipe atsinda igitego cya nyuma.

‎Mohamed Salah wo mu Gihugu cya Misiri , amaze gutsinda i ibitego 6 mu mikino Umunane amaze kugaragaramo ndetse akaba amaze gutanga imipira ibiri (2) yavuyemo ibitego.

‎Umutoza wa Galatasaray Okan Buruk  yoherejwe kwicara ku munota wa 71 mu gihe Lesly Ugochukwu we yeretswe ikarita itukura ku munota wa 87.

‎Umutoza w'Umudage ni we wahise afata inshingano zo kuyobora ikipe nyuma y'aho kandi mugenzi w Faith Tekken ahagarikiye inshingano ze muri iyo kipe.

‎Ikipe ya Mohamed Salah iri ku mwanya wa 5 n'amanota 10 mu mikino 6 bamaze gukina , bakaba bafite amanota  3 barusha Galatasaray.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Constantine urajwe ishinga no gutsinda Liberia, yasabye Abanyarwanda kuzuzura Stade Amahoro
Imikino

Constantine urajwe ishinga no gutsinda Liberia, yasabye Abanyarwanda kuzuzura Stade Amahoro

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko nta kindi kimuhangayikishije muri iki gihe uretse kubona intsinzi ku mukino uzahuza u Rwanda na Liberia, asaba Abanyarwanda kuzitabira ari benshi bakuzura Stade Amahoro.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Umukinnyi yakoze impanuka agongana n’imashini ikora ikibuga
Imikino

Umukinnyi yakoze impanuka agongana n’imashini ikora ikibuga

Uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Andros Townsend, yahuye n’impanuka idasanzwe ubwo yagongana n’ mashini ikora ikibuga mbere y’umukino wa Thai Pro League, ariko ku bw’amahirwe ntiyagira imvune ikomeye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Sadio Mané yashoye miliyari zirenga 28 Frw mu mushinga ukomeye w’ubuhinzi iwabo
Imikino

Sadio Mané yashoye miliyari zirenga 28 Frw mu mushinga ukomeye w’ubuhinzi iwabo

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Sadio Mané, yongeye kugaragaza uruhare agira mu iterambere ry’iwabo, aho agiye gushora miliyoni 19,5 z’Amadolari ya Amerika, asaga miliyari 28 Frw, mu mushinga mugari w’ubuhinzi n’inganda zitunganya umusaruro uzashyirwa mu gace ka Bambali avukamo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Iradukunda Pascal yabonye ikipe nshya muri Arabie Saoudite
Imikino

Iradukunda Pascal yabonye ikipe nshya muri Arabie Saoudite

Iradukunda Pascal ukina mu kibuga hagati ariko washeshe amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, yabonye ikipe nshya ya Nova Star SC ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima
Imikino

Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge kubera ko byibasira urubyiruko kandi ari rwo igihugu gitezeho amaboko yo kucyubaka.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 14
Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026
Imikino

Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026

Abakinnyi b’Abanyafurika umunya Morocco Achraf Hakimi n'umunya Senegal Sadio Mané bari mu bakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or 2026, mu gihe Afurika ifite abandi bakinnyi bahataniye ibihembo bitandukanye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 kuva ibi bihembo byatangira gutangwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 10

Inkuru zishyashya

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we
Hanze

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahisemo kongera izina rya se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku mazina ye, avuga ko guhera ubu yitwa Muhoozi Kainerugaba Museveni (MKM).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya
Hanze

Axel Rudakubana wahamijwe kwica abana mu Bwongereza yongeye kugaragara imbere y’Urukiko ku byaha bishya

Axel Rudakubana uvuka ku babyeyi bakomoka mu Rwanda, wakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye mu mujyi wa Southport mu Bwongereza, yongeye kugaragara imbere y’Urukiko aho aregwa ibindi byaha byo kugirira nabi abakozi ba gereza ya Belmarsh, birimo kubamenaho amazi ashyushye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo
Imyidagaduro

Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

Urukiko rwaregewe urubanza kuri gatanya yatswe n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine usaba gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, rwashyizeho itariki yo kuzaburanisha uru rubanza rw’ubutane.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Imyidagaduro

DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada

DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66
Hanze

Perezida wa Nigeria Tinubu yatomoye umugore we ku isabukuru ye y’imyaka 66

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yifurije umugore we, First Lady Oluremi Tinubu, isabukuru nziza y’imyaka 66, amushimira kuba yaramubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe ndetse amwita “inshuti nyakuri n’umujyanama we.”

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize