Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima
Imikino

Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 143 min gusoma
Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge kubera ko byibasira urubyiruko kandi ari rwo igihugu gitezeho amaboko yo kucyubaka.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 13 Nzeri 2026 ubwo yari mu gikorwa cya siporo rusange kizwi nka ’Car Free Day’ cyabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, mu kibuga cya IPRC-Kicukiro.

Mukazayire yatanze ubu butumwa mu gihe Car Free Day y’uyu munsi yari yahujwe na gahunda y’igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi ndetse n’inzoga z’itujuje ubuziranenge.

Muri iki gikorwa cyari gifite inganyamatsiko igira iti “Sober Generation, Sobriety is Dignity’, Mukazayire yagize ati “Duhagurukire gukora siporo kuko ni ubuzima. Ikindi kandi igihugu cyacu gikeneye abantu bafite amagara mazima batabaswe n’ubusinzi cyangwa ibiyobyabwenge".

Minisitiri Mukazayire yakomeje avuga ko “iyo umuntu ari gukora siporo aba ari kwiyubaka yaba mu mubiri ndetse no mu bitekerezo. Umuntu waraye anyoye icyuma ntabwo wamubona mu gitondo ari hano turi gukorana siporo."

Umulisa Esther Williams ukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’umwe mubashinze ihuriro bise, ’Sober Generation’ yabwiye IGIHE ko bagize igitekerezo cyo guhuza urubyiruko rw’ingeri zitandukanye kugira ngo babashe gutanga umusanzu mu gukangurira abandi kwirinda ingeso z’ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo babashe gusigasira ubuzima bwabo.

Ati “Turi ihuriro ry’urubyiruko rw’ingeri nyinshi aho dufite abakoresha imbuga nkoranyambaga, abaremankuru (content creators), abakora mu iby’ikoranabuhanga n’abandi. Twabonye ko igihugu cyacu cyifuza urubyiruko rufite icyerekezo kizima. Twabihuje na siporo kuko iri muri bimwe bifasha abantu kugira ubuzima buzima ndetse igatuma umuntu atakwishora mu zindi ngeso zimwangiza.”

Iki gikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare birimo abahanzi, abanyarwenya, abakinnyi ba filime ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho bose biyemeje gukangurira urubyiruko kuzibukira ubusinzi n’ibiyobyabwenge ahubwo bakitabira sporo cyane.

Umunyanama w’abahanzi, Muyoboke Alexis yavuze ko umuntu ashobora kwishima kandi atasinze, akangurira urubyiruko gushaka ibindi bintu bashakiramo ibyishimo bitari ubusinzi.

Ati “Jye nabanye n’abahanzi ariko kuva na kera kugeza n’ubu sindasoma ku nzoga kandi ntibimbuza kwishimana n’abandi".

Bruce Melodie na we wari witabiriye iyi Car Free Day yunzemo ko igihugu gikeneye abantu bazima ndetse asezeranya abakunzi be ko azajya ahora yitabira iki gikorwa rusange kugira ngo abe urugero rwiza ku bamukunda kandi abereke ko na bo ubwabo bakwiriye kubanza kwikunda.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize