
Ihuriro AFC-M23 ryatangaje ko abana n’abanyeshuri 24, barimo abakobwa 19 n’abahungu batanu, ari bo bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye amazu yo mu gace ka Tshimpunda ho muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu.
Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026 yavuze ko iyo nkongi yabaye mu masaha ya mbere ya nyuma ya saa sita.
AFC-M23 yavuze ko umuriro watangiriye mu mazu atuwe yo mu gace ka Tshimpunda, ukaza gukwira vuba ukagera no ku bigo bibiri by’amashuri biri hafi aho.
Ibyangijwe n’inkongi birimo Ishuri Ribanza rya Mosala riri muri Komini ya Kadutu ndetse n’Ishuri Ribanza rya Nongo riri muri Komini ya Bagira.
AFC/M23 ivuga ko ubwo uwo muriro watangiraga kwaka, hahise hakoreshwa amakipe y’ubutabazi yoherejwe aho wari uri kugira ngo awuzimye kandi awurinde gukomeza gukwira mu zindi nyubako.
AFC-M23 yatangaje ko usibye abantu 24 bapfuye, abandi 29 barimo kuvurirwa mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Bukavu nyuma yo gukomereka.
Muri abo barwayi, 21 bari mu bitaro by’indembe, aho 17 bari mu Bitaro Bikuru bya Kadutu, mu gihe abandi bane bari ku Bitaro Bikuru by’Intara ya Bukavu.
Iri huriro rivuga ko iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi ndetse n’imiterere y’ibyabaye.
AFC-M23 yavuze ko yifatanyije n’abaturage ba Bukavu, itanga ubutumwa bw’ihumure ku miryango y’ababuze ababo.
Iri huriro kandi rivuga ko ryamaze gukusanya ubufasha bukenewe mu gutabara abahuye n’ingaruka z’iyo nkongi. Yasabye abaturage gutuza, gukomeza gufashanya no kugira amakenga, ibasaba kandi kutagendera ku bihuha cyangwa amakuru atizewe mu gihe iperereza rigikomeje.















