AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF
Hanze

AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 104 min gusoma
AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukuru w'Igihugu cya Amerika Donald Trump, yasezeranyije ko buri muntu mukuru ufite ubwenegihugu bwa Amerika azahabwa amadolari 5,000, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani ritsinze amatora ya manda yo hagati rikagumana ubuyobozi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida Trump yabitangaje ku wa 9 Nzeri 2026, ubwo yari mu nama ikomeye y’Abarepubulikani yabereye i Dallas muri Texas, aho yashishikazaga abashyigikiye ishyaka rye kuzitabira amatora ateganyijwe mu Ugushyingo.

Yise ayo mafaranga “Trump Dividend”, asobanura ko azaba ari amafaranga ahabwa Abanyamerika nk’uko ikigo cy’ubucuruzi gishobora guha imigabane abacyo. Yagize ati: “Abarepubulikani nibatsinda, namwe muzaba mutsinze” kandi buri muntu mukuru akazahabwa ayo $5,000.”

Yavuze ko gahunda ye ishingiye ku byo avuga ko ari ubukungu bukomeye bwa Amerika ndetse n’amafaranga menshi igihugu kiri kubona. Icyakora, ntiyatangaje ibisobanuro birambuye by’uko ayo mafaranga azakusanywa cyangwa uburyo buri muntu azayabona. Ntiyagaragaje kandi niba Kongere izasabwa kubyemeza mbere y’uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Visi Perezida JD Vance yavuze ko amafaranga ashobora guturuka ku musaruro ukomoka ku misoro ku bicuruzwa bitumizwa muri Amerika, ariko abahanga mu bukungu bakomeje kwibaza niba ayo mafaranga yaba ahagije.

Ikibazo gikomeye kiri muri iyi gahunda ni ingano y’amafaranga azakenerwa. Amerika ifite abantu bakuru barenga miliyoni 240 bafite ubwenegihugu bw’iki gihugu. Iyo buri wese ahabwa $5,000, amafaranga yose yaba hafi ya tiriyoni $1.2.

Ibi bituma bamwe mu bahanga mu bukungu bibaza niba gahunda nk’iyi yakorwa hatabayeho kongera umwenda wa Leta cyangwa kugabanya amafaranga yagenewe izindi gahunda za Leta.

Abandi kandi bavuga ko gutanga amafaranga menshi ku bantu benshi icyarimwe bishobora kongera amafaranga abantu bafite, bikaba byagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro.

Abanenga Trump bavuga ko ashaka kugura amajwi

Inkuru dukesha ikinyamakurur Sky News ivuga ko, aya masezerano y’amafaranga Trump yatanze yakuruye impaka muri Amerika, cyane cyane kubera ko yashyizwe ku ruhande rumwe n’intsinzi y’Abarepubulikani mu matora.

Abanenga Trump bavuga ko gusezeranya amafaranga azahabwa abaturage mu gihe abasaba gutora Abarepubulikani bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kureshya cyangwa gushaka amajwi.

Amatora ateganyijwe ku 3 Ugushyingo 2026 ni amatora ya manda hagati (midterm elections). Muri ayo matora, Abanyamerika bazatora abadepite bose bagize Inteko Ishinga Amategeko ihagarariye abaturage, ndetse n’umubare munini w’abasenateri.

Trump ubwe ntabwo ari umukandida muri ayo matora, ariko yashyize izina rye hagati muri gahunda y’Abarepubulikani, asaba abatora gufata amatora nk’aho ari uburyo bwo gushyigikira ubuyobozi bwe.

Ibi bituma aya matora aba ingenzi cyane kuri Trump, kuko gutsindwa kw’Abarepubulikani muri Kongere bishobora gutuma bigorana ko ubuyobozi bwe bushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe.

Ushobora kwibaza uti: “ese Abanyamerika bazabona ayo mafaranga?” Ntabwo biramenyekana. Icyatangajwe na Trump kugeza ubu ni isezerano rya politiki. Kugira ngo gahunda nk’iyi ibe impamo, hakenewe ibisobanuro birambuye ku buryo amafaranga azaboneka, abazayahabwa, igihe azatangirwa ndetse n’uburyo gahunda izemezwa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 5 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 5 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 14 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize