
Umukuru w'Igihugu cya Amerika Donald Trump, yasezeranyije ko buri muntu mukuru ufite ubwenegihugu bwa Amerika azahabwa amadolari 5,000, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani ritsinze amatora ya manda yo hagati rikagumana ubuyobozi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Perezida Trump yabitangaje ku wa 9 Nzeri 2026, ubwo yari mu nama ikomeye y’Abarepubulikani yabereye i Dallas muri Texas, aho yashishikazaga abashyigikiye ishyaka rye kuzitabira amatora ateganyijwe mu Ugushyingo.
Yise ayo mafaranga “Trump Dividend”, asobanura ko azaba ari amafaranga ahabwa Abanyamerika nk’uko ikigo cy’ubucuruzi gishobora guha imigabane abacyo. Yagize ati: “Abarepubulikani nibatsinda, namwe muzaba mutsinze” kandi buri muntu mukuru akazahabwa ayo $5,000.”
Yavuze ko gahunda ye ishingiye ku byo avuga ko ari ubukungu bukomeye bwa Amerika ndetse n’amafaranga menshi igihugu kiri kubona. Icyakora, ntiyatangaje ibisobanuro birambuye by’uko ayo mafaranga azakusanywa cyangwa uburyo buri muntu azayabona. Ntiyagaragaje kandi niba Kongere izasabwa kubyemeza mbere y’uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa.
Visi Perezida JD Vance yavuze ko amafaranga ashobora guturuka ku musaruro ukomoka ku misoro ku bicuruzwa bitumizwa muri Amerika, ariko abahanga mu bukungu bakomeje kwibaza niba ayo mafaranga yaba ahagije.
Ikibazo gikomeye kiri muri iyi gahunda ni ingano y’amafaranga azakenerwa. Amerika ifite abantu bakuru barenga miliyoni 240 bafite ubwenegihugu bw’iki gihugu. Iyo buri wese ahabwa $5,000, amafaranga yose yaba hafi ya tiriyoni $1.2.
Ibi bituma bamwe mu bahanga mu bukungu bibaza niba gahunda nk’iyi yakorwa hatabayeho kongera umwenda wa Leta cyangwa kugabanya amafaranga yagenewe izindi gahunda za Leta.
Abandi kandi bavuga ko gutanga amafaranga menshi ku bantu benshi icyarimwe bishobora kongera amafaranga abantu bafite, bikaba byagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro.
Abanenga Trump bavuga ko ashaka kugura amajwi
Inkuru dukesha ikinyamakurur Sky News ivuga ko, aya masezerano y’amafaranga Trump yatanze yakuruye impaka muri Amerika, cyane cyane kubera ko yashyizwe ku ruhande rumwe n’intsinzi y’Abarepubulikani mu matora.
Abanenga Trump bavuga ko gusezeranya amafaranga azahabwa abaturage mu gihe abasaba gutora Abarepubulikani bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kureshya cyangwa gushaka amajwi.
Amatora ateganyijwe ku 3 Ugushyingo 2026 ni amatora ya manda hagati (midterm elections). Muri ayo matora, Abanyamerika bazatora abadepite bose bagize Inteko Ishinga Amategeko ihagarariye abaturage, ndetse n’umubare munini w’abasenateri.
Trump ubwe ntabwo ari umukandida muri ayo matora, ariko yashyize izina rye hagati muri gahunda y’Abarepubulikani, asaba abatora gufata amatora nk’aho ari uburyo bwo gushyigikira ubuyobozi bwe.
Ibi bituma aya matora aba ingenzi cyane kuri Trump, kuko gutsindwa kw’Abarepubulikani muri Kongere bishobora gutuma bigorana ko ubuyobozi bwe bushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe.
Ushobora kwibaza uti: “ese Abanyamerika bazabona ayo mafaranga?” Ntabwo biramenyekana. Icyatangajwe na Trump kugeza ubu ni isezerano rya politiki. Kugira ngo gahunda nk’iyi ibe impamo, hakenewe ibisobanuro birambuye ku buryo amafaranga azaboneka, abazayahabwa, igihe azatangirwa ndetse n’uburyo gahunda izemezwa.















