Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Umudepite  wakubise umukozi wa RwandAir arafunzwe
Hanze

Umudepite wakubise umukozi wa RwandAir arafunzwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 93 min gusoma
Umudepite  wakubise umukozi wa RwandAir arafunzwe

Augustin Lobelle Yembi, Umudepite wo muri Gabon wagaragaye akubita urushyi umukozi wa sosiyete y’indege ya RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yatawe muri yombi.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga , agaragara uyu mugabo wari wuzuye uburakare, asatira umukozi wa RwandAir, akamukubita urushyi ari na ko amubwira amagambo atari meza.

Gusa uyu mukozi wa RwandAir wari utuje, yaramwihororeye ndetse na bagenzi be baza guhosha uwo munyamahanga wagaragazaga amahane.

Ikinyamakuru cyo muri Gabon, Gabonclic.info kivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwahise bumuta muri yombi.

Iki kinyamakuru kivuga ko iki kibazo cyabaye ku wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2026, ariko inzego zitandukanye zigahita zitangira kugishakira umuti.

Gabonclic.info ivuga ko ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe no guhuza ibikorwa by’abenegihugu baba mu mahanga, Marie Edithe Tassyla-Ye-Doumbeneny, yavuze ko nyuma y’iminsi afunzwe kubera iki gikorwa, inzego z’u Rwanda zemeje ko uyu mudepite ashobora kuva mu gihugu ku wa 6 Nzeri 2026.

Ngo iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mubano mwiza n’ubuvandimwe uri hagati y’u Rwanda na Gabon, ndetse no kubera ububucuti hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ati “Kubera ubudasa bw’umubano w’ubuvandimwe hagati ya Repubulika ya Gabon na Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’ubucuti bukomeje gushimangirwa hagati y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na mugenzi we Oligui Nguema, u Rwanda rwemereye Augustin Lobelle Yembi kuva ku butaka bwarwo.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Gabon yongeyeho ko uyu mudepite azashyikirizwa inzego z’ubutabera za Gabon akimara kugera i Libreville kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’igihugu cye.

Amakuru yatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon avuga ko yafashwe nyuma y’ibikorwa by’urugomo yakoreye umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa bya RwandAir ku kibuga cy’indege.

Ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri, Perezida wayo, Michel Régis Onanga Ndiaye, yayoboye inama y’Ibiro by’Inteko yabaye mu buryo bwihariye, iganira ku kibazo cy’uyu mudepite wari umaze iminsi afungiwe i Kigali.

Amakuru yatangajwe n’Inteko ya Gabon avuga ko ikibazo cyakemuwe binyuze mu nzira za dipolomasi, nyuma y’ibiganiro hagati y’abayobozi ba Gabon n’u Rwanda.

Yavuze ko umubano mwiza hagati ya Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wagize uruhare mu gushaka umuti w’ikibazo.

Ku wa 6 Nzeri, abayobozi b’u Rwanda bemereye Yembi kuva ku butaka bw’u Rwanda, maze ashyikirizwa abayobozi ba Gabon.

Inkuru zerekeye

Abo mu muryango w’Umwami Oyo Nyimba bateye utwatsi ibyo kwimika Edward Rukidi mu bwami bwa Tooro
Hanze

Abo mu muryango w’Umwami Oyo Nyimba bateye utwatsi ibyo kwimika Edward Rukidi mu bwami bwa Tooro

Igikomangoma Ruth Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo Nyimba wa Tooro, yahakanye amakuru avuga ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we washyizweho nk’Umwami wa Tooro, avuga ko ayo makuru atari ukuri kandi ko atandukanye n’irage ry’umuvandimwe we wapfuye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Ingano za DR Congo FARDC zateye utwatsi amakuru y’ifatwa rya Mulima
Hanze

Ingano za DR Congo FARDC zateye utwatsi amakuru y’ifatwa rya Mulima

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agace ka Mulima, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, kafashwe n’abarwanya ubutegetsi, ndetse ko ubwoba ari bwose muri Teritwari ya Uvira.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Uganda: Uwabaye umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yahindutse Umwami wa Tooro
Hanze

Uganda: Uwabaye umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yahindutse Umwami wa Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda yatangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo
Hanze

Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23, yafashe agace ka Kazinga gaherereye mu Karere ka Masisi , muri Kivu y’Amajyaruguru.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Umwarimu wasabye abana b'abakobwa ko yararana nabo yirukanwe burundu mukazi
Hanze

‎Umwarimu wasabye abana b'abakobwa ko yararana nabo yirukanwe burundu mukazi

‎Umwarimu wari umaze imyaka ibiri yigisha yirukanwe burundu muri izo nshingano nyuma yo kubwira abakobwa babiri bigaga ku Kigo yakoragaho ko ashaka kuryamana nabo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Umukobwa w’imyaka 22 yagizwe umutoza w’ikipe nkuru y’abagabo
Imikino

Umukobwa w’imyaka 22 yagizwe umutoza w’ikipe nkuru y’abagabo

Ikipe yo muri Turikiya, Turgutluspor, yakoze amateka yo guha akazi Zeynep Mestan nk’umutoza mushya w’ikipe yayo nkuru y’abagabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Kagarara ‘Ashton Small’ agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe
INKURU NYAMUKURU

Kagarara ‘Ashton Small’ agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe

Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’, ariko ku rundi ruhande wamamaye nka Ashton Small, agiye kumurika igitabo kigaruka ku buzima bushaririye yakuriyemo, nk’umuntu ufite ubumuga.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize
Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri
Health

Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa inzoga buri munsi, ndetse n’iyo umuntu yaba anywa icupa rimwe gusa, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri ndetse no guhitanwa na yo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw
Inkuru ku Rwanda

Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Rubavu: Yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi umuriro uramufata arapfa
Inkuru ku Rwanda

Rubavu: Yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi umuriro uramufata arapfa

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Rubavu yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yageragezaga kwiba insinga zayo arapfa.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Ibyaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027
Imikino

Ibyaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027

Bk Pro League 2026-2027 yatangiye ku wa gatandatu tariki 5 Nzeri 2026. Aho amakipe amwe yatunguwe andi nayo aratungurana.

ADAM Yannickamasaha 18 yashize