Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 84 min gusoma
DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

Abo barimu bigisha mu bigo bya Leta by’umwihariko, bavuga ko bananiwe guhangana n’ingamba zo gutandukanya abana. Abasaba ihagarikwa ry’amashuri cyane cyane ni abo muri Ituri mu gace ka Mambasa , aho babitangarije mu Ihuriro Rikuru rihuza abarimu bigisha mu mashuri abanza mu cyiciro cya 3 muri Mambasa.

Abo barimu bagaragaje ko ubwo busabe bwabo buterwa n’ubwiyongere bw’abantu bamaze kwandura icyorezo cya Ebola mu gace ka Niania gaherereye muri Metero 350 mu Majyepfo y’Intara ya Bunia ahari ‘Santere’ ivurirwamo abagaragaweho n’ibimenyetso bya Ebola.

Bavuga ko amashuri akwiriye gufungwa cyangwa se bagahabwa ubufasha bwose bushoboka kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kwiga abanyeshuri batandukanye by’umwihariko bafashijwe na Minisiteri y’Uburezi muri icyo Gihugu.

Ku rundi ruhande kandi umuyobozi ushinzwe uburezi mu Ntara ya Ituri I, we yasabye abarimo gukomeza amashuri abana bakiga nk’uko bisanzwe, abibutsa gukomeza kwibuka ko Ebola ihari birinda uko bashoboye hagendewe ku ngamba z’ubwirinzi.

Yavuze ko gutandukanya abana aricyo gisubizo mu gihe , byaba byagaragaye ko Ebola ibegereye.

Muri Teritwari ya Djugu , ibigo bimwe biherereye mu gace ka Nizi, ntabwo byari byafungura imiryango aho ababyeyi bamwe banze kohereza abana babo ku ishuri kubera gutinya icyorezo cya Ebola.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri iyo Ntara, yijeje abaturage ko binyuze mu bafatanyabikorwa babo , bazakomeza gutanga ubufasha hagambiriwe kwirinda no gukumira icyo cyorezo mu Ntara ya Ituri.

Kugeza ubu Ebola imaze guhitana ubuzima bw’abatari bake mu Gihugu hose, mu gihe n’abagaragayeho icyo cyorezo ari benshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Inkuru zerekeye

Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo
Hanze

Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23, yafashe agace ka Kazinga gaherereye mu Karere ka Masisi , muri Kivu y’Amajyaruguru.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize
‎Umwarimu wasabye abana b'abakobwa ko yararana nabo yirukanwe burundu mukazi
Hanze

‎Umwarimu wasabye abana b'abakobwa ko yararana nabo yirukanwe burundu mukazi

‎Umwarimu wari umaze imyaka ibiri yigisha yirukanwe burundu muri izo nshingano nyuma yo kubwira abakobwa babiri bigaga ku Kigo yakoragaho ko ashaka kuryamana nabo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira
Hanze

‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira

‎Gen Muhoozi Kainarugaba , Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko kubera amashusho y'aba-general bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru yabagaragaye bari kubyina cyane , agomba kubafunga bose.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye
Hanze

‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye

‎Mu Karere ka Naivasha mu Gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umusore yavuye muri Moroge mu masaha y'Ijoro nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye ndetse n'umuryango we wiyakiriye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
Umutwe wa AFC/M23 washyize hanze amabwiriza mashya ku bwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije DR – Congo
Hanze

Umutwe wa AFC/M23 washyize hanze amabwiriza mashya ku bwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije DR – Congo

Umutwe wa AFC/M23 uyobora ibice binini muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyizeho ingamba nshya zigamije kurinda icyorezo cya Ebola cyugarije icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 20
‎Perezida wa Amerika Donald Trump yakangishije Oman kuyirasa akayigira umuyonga
Hanze

‎Perezida wa Amerika Donald Trump yakangishije Oman kuyirasa akayigira umuyonga

Umukuru wa Amerika Perezida Donald Trump, yongeye gutangaza ko ashobora kugaba ibitero kuri Oman mu gihe yaba “ibangamiye” gahunda ze zo guhagarika intambara Amerika na Israel barwana na Iran.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 17

Inkuru zishyashya

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial
Imikino

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial

Ikipe ya DR Congo igiye kongera gushaka itike y’imikino y’igkombe cya Afurika 2027 nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Mexico, Canada na Amerika. Iyi kipe igiye gutangira ihura na Guinea Equatorial nk’uko byatangajwe na CAF.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize
‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere
INKURU NYAMUKURU

‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere

‎North West w'imyaka 13 y'amavuko, yakoze amateka aririmba bwa Mbere mu gitaramo cyitabiriwe n'ababyeyi be bombi kabone n'ubwo batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize