Umunsi.com
Umutwe wa AFC/M23 washyize hanze amabwiriza mashya ku bwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije DR – Congo
Hanze

Umutwe wa AFC/M23 washyize hanze amabwiriza mashya ku bwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije DR – Congo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 203 min gusoma
Umutwe wa AFC/M23 washyize hanze amabwiriza mashya ku bwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije DR – Congo

Umutwe wa AFC/M23 uyobora ibice binini muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyizeho ingamba nshya zigamije kurinda icyorezo cya Ebola cyugarije icyo Gihugu.

Muri izo ngamba nshya zigiye gufatwa na afc/m23 , ingendo z’imodoka za Taxi, zavaga mu Mugi wa Goma zerekeza Kirumba zizahagarara guhera ku wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2026.

Ingendo zo mu mazi na zo zimwe na zimwe zizafunga mu rwego rwo kwirinda ko habaho kwanduzanya byumwihariko kubashobora kuva mu bice birimo icyo cyorezo bajya mu Mugi wa Goma n’ahandi hatari hagaragara icyo cyorezo cyane.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa bizahagaragara mu gihe kingana n’ukwezi gusa ngo hakazabaho gufunga imihanda ariko imodoka zimwe na ziwe zikajya zemererwa gukora nk’uko ikinyamakuru Pg Peoples gazette kibitangaza.

Umutwe wa M23 , wafashe izo ngamba nyuma y’aho abantu babiri basanzwe icyo cyorezo mu Mugi wa Lubero aho M23 isanzwe iyobora.

Kugeza ubu umutwe wa M23 uyobora ibice binini muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru kuva yafata Umugi wa Bukavu na Goma muri 2025. Kugeza ubu AFC/M23 bashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Ebola ku ruhande rwabo batishingikirije kuri Kinshasa.

Kuba Ebola ikomeje gukwirakwira mu Gihugu hose, AFC/M23 ibifata nk’ikimenyetso cy’uko uubuyobozi bwa Kinshasa budashyira imbaraga mu kugikumira nk’uko ikinyamakuru Africans kibitangaza dore ko amakuru aherutse gushyirwa hanze na Leta , yemeza ko abagera ku 5,000 barenga bamaze kucyandura muri DR-Congo.

Abahanga bavuga ko mu gihe abantu baba bakomeje gukora ingendo ziberekeza mu Burasirazuba bwa Congo byakongera ibyago byo kwandura icyo cyorezo dore ko kimaze kugera mu Ntara zigeze kuri 6.

Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa muntu wakomeje gutanga ubufasha muri icyo Gihugu kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abandura.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukunzi wa Lamine Yamal yatunguranye azimya umuriro wototeraga urukundo rwabo - AMAFOTO
Imikino

Umukunzi wa Lamine Yamal yatunguranye azimya umuriro wototeraga urukundo rwabo - AMAFOTO

Umukunzi wa Lamine Yamal Ines Garcia yagaragaje urwo akunda uwo musore usanzwe ikinira ikipe ya Fc Barcelona na Espanye. Ubutumwa uyu mwari yashyize hanze bwakangaranyije imbuga nkoranyambaga bupfukirana abashakaga kubatanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Theirry Luvumbu wakiniye Rayon Sports akayihenuraho yavuze ko ari gupfa yumva kandi bucece
Imyidagaduro

Theirry Luvumbu wakiniye Rayon Sports akayihenuraho yavuze ko ari gupfa yumva kandi bucece

Rutahizamu Héritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , wavuye mu Rwanda yihenuye ndetse akoze amabara, yatangaje ko ababajwe n’uburyo yatereranywe n’Ubuyobozi bw’Igihugu cye mu gihe cy’imyaka ibiri amaze avuye mu Rwanda asobanura ko ari gupfa yumva kandi bucece.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Uburyo burakoreshwa harebwa amanota y’ibizamini bya Leta
Izindi nkuru

Uburyo burakoreshwa harebwa amanota y’ibizamini bya Leta

Kuri uyu wa 20 Kanama 2026 nibwo hatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza nk’uko byatangajwe na NESA. Amanota arebwa mu buryo bwa Interineti na SMS nk’uo tugiye kubirebera hamwe.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
‎Mu mafoto adasanzwe ya Cinema turagukumbuza nyakwigendera Hayden Panettiere wamamaye muri Nashville, Heroes n'izindi
Cinema

‎Mu mafoto adasanzwe ya Cinema turagukumbuza nyakwigendera Hayden Panettiere wamamaye muri Nashville, Heroes n'izindi

‎Umunyabigwi Hayden Panettiere yasize amateka muri Cinema atazigera yibagirana mu mateka y'Isi dore ko yatangiye kuzikina akiri umwana muto kugeza apfuye ku wa 16 Kanama 2026 ku myaka 36 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Kimenyi na Muyanga nta mitungo bafite yo kugabana ! Byinshi ku rubanza rwabo
Imyidagaduro

Kimenyi na Muyanga nta mitungo bafite yo kugabana ! Byinshi ku rubanza rwabo

Umushabitsi mu myidagaduro Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves bari mu nzira zo gutandukana mu bwumvikane bwemewe n’amategeko nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize