Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.
Amatsinda yihariye ya Polisi azwi nka ‘Mobile Intervention Groups’ (GMI), arimo Alpha na West, yatangiye ibuo bikorwa ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, agamije gutahura no gufata abantu bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ahantu bikunze kugurishirizwa hirya no hino muri Kinshasa mu Murwa Mukuru wa DRC.
Ibi bikorwa bya Polisi bibaye mu gihe hari impungenge ku bwiyongere bw’ikoreshwa nabi ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga. Mu Mugi wa Kinshasa, hari uruvange rw’imiti myinshi ifite ubukana rwahawe izina rya ‘Mpuku amemi freezer’, ijambo rikoreshwa n’urubyiruko rwo muri icyo Gihugu mu gusobanura uruvange rw’imiti itandukanye, irimo n’imiti igabanya ububabare ikoreshwa ku kigero kiri hejuru.
Bamwe mu rubyiruko basabye ko Leta yashyiraho amabwiriza akomeye agenga uko iyi miti igurishwa muri za farumasi. Umwe mu rubyiruko yagize ati:“Leta ya Congo ikwiye gushyiraho amabwiriza asaba abacuruza imiti kuyitanga ari uko umurwayi afite urupapuro rwa muganga, kuko iki kibazo kiri kwangiza urubyiruko.”
Hari n’abasaba ko Leta yashyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya, bavuga ko ubushomeri buri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushobora kuba kimwe mu bibazo bituma bamwe mu rubyiruko bishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubwihebe.
Bamwe mu rubyiruko i Kinshasa bavuga ko ikoreshwa ry’ibi bintu ritagenzurwa rigira ingaruka zikomeye ku buzima no ku mibereho yabo.
Umukobwa umwe yagize ati: “Ibi si inzoga zisanzwe kandi ntibigenzurwa. Byangiza umwijima, impyiko, bigatuma umuntu agira ibibazo byo kwibuka ibintu by’ako kanya ndetse bikamutera ubwoba bukabije. Ikirushijeho kuba kibi ni uko byangiza ejo hazaza n’agaciro k’umuntu. Abacuruza ibi bintu baba bashaka ko abantu babigira ingeso.”
Polisi ya Congo yatangaje ko izakomeza amarondo, ibikorwa byo gufata abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge no gukurikirana inzira binyuzwamo , kugira ngo abakekwaho ibyo bikorwa bagezwe imbere y’inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha.
Ibi bikorwa biri mu ngamba za Polisi zo guhangana n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu murwa mukuru wa Congo , cyane cyane mu bice bivugwamo ibikorwa byibasira urubyiruko dore ko DRC ari kimwe mu Bihugu byagiye bivugwaho urubyiruko rwinshi rukoresha ibiyobyabwenge ari naho ngo hava imitwe yitwaje intwaro myinshi kubera kutagira akazi gahamye.
Isoko: Radio Okapi















