
Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.
Iyo nkuru y’iyi nkongi yatangajwe muri iki gice
kugicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026 mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyagasenyi
mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru igihe
dukesha iyi nkuru bavuga ko babonye umwotsi mwinshi mu kirere bituma bajya
kureba icyabaye bagezeyo basanga hari gushya mu buryo bukomeye. Bavuze ko nyuma
Polisi y’u Rwanda yahise ihagera ariko isanga n’ubundi byinshi mu bikoresho
by’amashanyarazi byamaze kwangirika cyane.
SSP Hamduni Twizeyimana umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko kugeza ubu batari bamenya icyateye iyi
nkongi y’umuriro, ahamya ko Polisi yahageze ndetse yanatangiye kuzimya.
Mu magambo ye yagize ati:”Ubu ikiri gukorwa ni
ukuzimya ibishirira kugira ngo bitaza kongera kuvumbuka nyuma bikongera
bigateza ibibazo. Gusa aka kanya ntabwo turamenya icyabiteye ariko turi
kubikurikirana.’’
Umuvugizi wa Polisi muri iyo Ntara , SSP Twizeyimana
yakomeje asaba abantu kwirinda kubika ibintu mu buryo buvanze cyane cyane mu
gihe harimo ibishobora gutera inkongi vuba, yasabye abaturage kandi kwirinda
gutwika ibintu aho babonye hose kuko bishobora gukwirakwiza inkongi ndetse no
gutunga ibikoresho by’ibanze bishobora kuzimya inkongi.
Kugeza ubu muri ubu bubiko bivugwa ko hahiriyemo
Transformateur, intsinga z’amashanyarazi nyinshi zifashishwaga mu gukwirakwiza
umuriro w’amashanyarazi n’ibindi byinshi.














