
Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23, yafashe agace ka Kazinga gaherereye mu Karere ka Masisi , muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kazinga ni umugi muto, uherereye mu gace ka Butsike, Gurupoma
ya Nyamaboko I mu karere ka Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.Uwo mugi wafashwe
n’abarwanyi ba AFC/M23 ku cyumweru tariki 06 Nzeri 2026 nk’uko bimwe mu bitangazamakuru
dukesha iyi nkuru byabitangaje.
Amakuru avuga ko uwo mugi wafashwe nyuma y’imirwano
ikomeye yahuje ingabo za Leta ya Congo na Wazalendo ndetse na AFC/M23. Bivugwa
ko kandi iyo mirwano yatangiye ku wa Gatandatu ubwo AFC/M23 yagabaga igitero ku
birindiro by’ingabo z’umutwe wa Wazalendo, biherereye mu Murenge wa Osso Banyungu.
Ifatwa ry’ako gace, rije rikurikira utundi duce
twafashwe n’umutwe wa AFC/M23 nk’uko amakuru abitangaza , harimo ; Shango,
Mahanga, na Katsihiro na centre y’ubucuruzi ya Humura ndetse ngo abaturage bakaba bakomeje guhatirwa
kuva mu byabo n’izo ntambara.
Nyuma y’iyo mirwano Actualite cd yo muri DRC, yatangaje ko ingabo za Leta na Wazalendo bahise berekeza ahitwa Kishee, mu majyepfo ya Gurupoma ya Nyamaboko ya Mbere.Kugeza ubu umwuka uracyari mubi muri ako gace ka Banyungu kubera abarwanyi bari kunyuranamo.














