Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira
Hanze

‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 293 min gusoma
‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira

‎Gen Muhoozi Kainarugaba , Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko kubera amashusho y'aba-general bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru yabagaragaye bari kubyina cyane , agomba kubafunga bose.

‎Abo ba-General bagaragaye bishimye ku munsi bashyirwagaho mu kiruhuko na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, maze mu rwego rwo kwishima bakabyina cyane arinako bafatwa amashusho yageze kuri Muhoozi agafata icyo cyemezo cyo kubafunga aho yabivuze asa n'aho arimo kubatera ubwoba.

‎Anyuze kuri konti ye ya X aho asanzwe aterera urwenya, Gen Muhoozi Kainarugaba yagize ati:"Turimo gukora iperereza ku ba-General bagaragaye mu mashusho bari kubyina cyane. Vuba aha baraza gufungwa".

‎Mubundi butumwa , General Kainarugaba, yibajije impamvu abo basirikare bakuru bari barimo kwishimira gusezererwa mu ngabo za Uganda. Ati:"Bari bari kubyina kubera ko bavuye mu ngabo za Uganda (UPDF) ?. Ndatekereza ko kuva ubu kugeza ikindi gihe cyose , aba-general babujijwe kubyina cyane".

‎Ibyo bije nyuma y'aho Gen Muhoozi Kainarugaba yari aherutse gusimbuza Gen Edward Katumba Wamala uri mubashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru muri ibyo birori. General Muhoozi kandi yabonye Gen Katumba mubari bari kubyina muri ayo mashusho.

‎Ati:"Nabonye General Katumba arimo kubyina cyane , ahari yari azi neza ko ngiye kumuha akazi".

‎General Katumba ari muba General 19 bahawe ikiruhuko cy'izabukuru ndetse akaba yaranakoze mu nzego za Leta.

‎Abandi barimo; Lt Gen Charles Otema Anway, Lt Gen Charles Angina, Maj Gen  Abel Kandiho, Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi, Maj Gen Apollo Kasiita Gowa na Maj Gen Leopold Kyanda.

Inkuru zerekeye

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo
Hanze

Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23, yafashe agace ka Kazinga gaherereye mu Karere ka Masisi , muri Kivu y’Amajyaruguru.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 22 yashize
‎Umwarimu wasabye abana b'abakobwa ko yararana nabo yirukanwe burundu mukazi
Hanze

‎Umwarimu wasabye abana b'abakobwa ko yararana nabo yirukanwe burundu mukazi

‎Umwarimu wari umaze imyaka ibiri yigisha yirukanwe burundu muri izo nshingano nyuma yo kubwira abakobwa babiri bigaga ku Kigo yakoragaho ko ashaka kuryamana nabo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye
Hanze

‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye

‎Mu Karere ka Naivasha mu Gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umusore yavuye muri Moroge mu masaha y'Ijoro nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye ndetse n'umuryango we wiyakiriye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
Umutwe wa AFC/M23 washyize hanze amabwiriza mashya ku bwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije DR – Congo
Hanze

Umutwe wa AFC/M23 washyize hanze amabwiriza mashya ku bwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije DR – Congo

Umutwe wa AFC/M23 uyobora ibice binini muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyizeho ingamba nshya zigamije kurinda icyorezo cya Ebola cyugarije icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 20
‎Perezida wa Amerika Donald Trump yakangishije Oman kuyirasa akayigira umuyonga
Hanze

‎Perezida wa Amerika Donald Trump yakangishije Oman kuyirasa akayigira umuyonga

Umukuru wa Amerika Perezida Donald Trump, yongeye gutangaza ko ashobora kugaba ibitero kuri Oman mu gihe yaba “ibangamiye” gahunda ze zo guhagarika intambara Amerika na Israel barwana na Iran.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 17

Inkuru zishyashya

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial
Imikino

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial

Ikipe ya DR Congo igiye kongera gushaka itike y’imikino y’igkombe cya Afurika 2027 nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Mexico, Canada na Amerika. Iyi kipe igiye gutangira ihura na Guinea Equatorial nk’uko byatangajwe na CAF.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 22 yashize
‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere
INKURU NYAMUKURU

‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere

‎North West w'imyaka 13 y'amavuko, yakoze amateka aririmba bwa Mbere mu gitaramo cyitabiriwe n'ababyeyi be bombi kabone n'ubwo batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize