Loni yafatiye ibihano abayobozi babiri ba FDLR n'abandi bayobozi b'imitwe yitwaje intwaro muri RDC
Hanze

Loni yafatiye ibihano abayobozi babiri ba FDLR n'abandi bayobozi b'imitwe yitwaje intwaro muri RDC

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 173 min gusoma
Loni yafatiye ibihano abayobozi babiri ba FDLR n'abandi bayobozi b'imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano kafatiye ibihano abayobozi babiri bakuru b'umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera uruhare bashinjwa mu bikorwa bihungabanya amahoro n'umutekano.

Abafatiwe ibi bihano ni Brig. Gen. Sebastien Uwimbabazi, uzwi nka Gilbert Kimenyi cyangwa Nyembo Kimenyi, na Col. Gustave Kubwayo, uzwi nka Sirkoof.

Nk'uko Loni ibitangaza, Uwimbabazi ni umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR. Avuka mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, akaba ari muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Loni ivuga ko akomeje kugira uruhare mu bikorwa bibangamira amahoro, ituze n'umutekano muri RDC no kubishyigikira.

Ku ruhande rwa Col. Gustave Kubwayo, ni we uyobora ishami ryihariye rya FDLR rizwi nka CRAP, kuva uwari umuyobozi waryo, Protogene Ruvugayimikore (Col. Ruhinda), yicwa mu Ukuboza 2023.

Kubwayo, ukomoka mu Karere ka Nyabihu, ashinjwa gutegura no gushyigikira ibikorwa birimo gushimuta abasivili hagamijwe kubaka amafaranga no gukoresha umutungo kamere wa RDC mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Mbere y'ibi bihano bya Loni, muri Kamena 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zari zamufatiye ibihano zimushinja kuyobora ibikorwa bya FDLR muri Teritwari ya Nyiragongo.

Raporo y'impuguke za Loni yasohotse mu mpera za Kamena 2026 igaragaza ko FDLR igikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by'umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu karere, ndetse ko ikomeje kwiyubaka.

Raporo zitandukanye zitanga imibare itandukanye ku ngano y'abarwanyi ba FDLR. Loni n'inzego z'ubutasi zivuga ko ifite abarwanyi bari hagati ya 3.500 na 4.500, mu gihe FDLR yo ivuga ko ifite abarenga 10.000.

Akanama ka Loni kandi kafatiye ibihano abandi bayobozi b'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, barimo Corneille Nangaa, uyobora ihuriro AFC/M23, Col. Nzenze Imani, ushinzwe iperereza n'ibikorwa bya gisirikare muri iri huriro, na Brig. Gen. Charles Sematama, uyobora umutwe wa Twirwaneho ukorera muri Komini Minembwe.

Ibihano byafatiwe Sematama bishingiye ku byo Loni ivuga ko ari uruhare rw'uwo mutwe mu kwica abasivili, kwinjiza abana mu gisirikare no guhungabanya umutekano w'abaturage.

Undi wafatiwe ibihano ni Mohammed Lumisa, umuganga n'umuyobozi ushinzwe ibikoresho muri ADF, umutwe na wo ufatwa nk'uw'iterabwoba.

Ibihano bya Loni birimo gufatira imitungo yaba iri mu bihugu binyamuryango, kubuzwa gukora ingendo mu bihugu bigize Umuryango w'Abibumbye no kuba bashobora gutabwa muri yombi binyuze ku bufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol).



Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize