Umuganura wo ha mbere mu mboni y'abaturage
Siporo

Umuganura wo ha mbere mu mboni y'abaturage

Admin User2026 Mata 54 min gusoma
Umuganura wo ha mbere mu mboni y'abaturage
Sanga:
writer.umunsi.com

Bamwe mu baturage bavuga ko umuganura wakorwaga mbere abaturanyi basangiraga ibyo bejeje byabaga byiganjemo umusaruro w’ibikomoka ku masaka n’uburo bikabahuza kandi bakajya bahora babikora.

 

Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuye imuzi amwe mu metaka y'umuganura mu mateka n’uburyo babonaga uko byakorwaga aha mbere, bagaragaza ko Umuganura wari umuco w’Abanyarwanda watumaga basabana bakamenyana ndetse bagasangira ibyo bejeje inzu ku yindi.

 

Uwitwa Mukandanga Venancie w’imyaka 70 , umutuye mu Kagari ka Gisiza, Umudugudu wa Gitwa , Umurenge wa Rugano yagize ati:”Njye natangiye kumva umuganura mfite imyaka 8. Muri icyo gihe umuganura kwari ukuvuga ngo ‘wahinze amasaka none yareze neza’ yamara kwera ukagaragariza abandi ko wejeje, ubatumira mugasangira. Ugategura icyo kunywa , ugateka ibishyimbo , ukagerekeho imyumbati cyangwa amateke , bitewe n’ibindi kintu wahinze, ugasuka ku nkoko n’abana bakarya”.

 

Yakomeje agira ati:”Byari byiza kuko kwari ugusabana, abaturanyi bakizihirwa maze ubibonye akavuga ngo kwa runaka barahinze bareza niyo mpamvu yaganuje abantu”. Mukandanga kandi yavuze ko uwaganuzaga yaheraga ku muryango yashatsemo no ku babyeyi be akabanza kubaganuza ubundi akabona guha abandi umuganura.

 

Uwitwa Nyiranshuti Daphrose w’imyaka 74 utuye mu Mudugudu wa Muciro , Akagari ka Gisiza, Umurenge wa Rugabano we yavuze ko yabyirutse batanga umuganura. Ati:”Ku munsi w’umuganura, barashigishaga bagasangira yafata ijambo akababwira ko yahinze akeza. Mbere y’aho rero umuntu agahamagaraga abaturanyi be, bakajya mu murima we w’amasaka bakajya kuyatunda ku musozi , ubwo bamara kuyasarura hanyuma, agahura akinika”.

 

Yakomeje agira ati:” Wari umuco mwiza cyane kuko nk’iyo ba baga banyoye kwa runaka none, undi na we yarababwira ati ‘ nanjye ejo muzaze’. Nk’ubu mu mpeshyi nta kintu bakoraga , kwabaga ari ukuganura gusa, uwahinze akeza agasangiza abaturanyi be, bakarya amateka n’ibijumba n’ibindi , bagasuka ku nkoko bagasangirira hamwe”.

Uwitwa Kanyabubu Francois w’imyaka 78,  utuye mu Murenge wa Rugabano, Akagari ka Rugabano , Umudugudu wa Kamina aganira na Imvaho Nshya yagize ati:”Nkiri muto iwacu twarezaga tugatumira abaturanyi tugasangira Data yafata ijambo akavuga ko yahinze akeza akaba ari yo mpamvu yifatanyije na  bo”.

Aba baturage basanga umuganura ari umuco mwiza wanze gucika ukiriho kugeza ubu ibintu bavuga ko bishimishije. Amasaka nka kimwe mu byifashishwa mu muganura  kuva kera kugeza ubu ni igihingwa kimaze imyaka irenga 1,000.

Inzira y’umuganura ni imwe muri 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami. umunsi w’Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.[2] Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko.

Ubusanzwe umuganura ni umuhango wizihizwa buri Kwezi kwa Kanama, aho Abanyarwanda baba bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi , ubworozi n’ibindi. Kuri uyu wa 01 uwo muhango ku rwego rw’Igihugu uwo muhango wabereye mu Karere ka Musanze.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55
Imikino

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane nyuma yo kuyihesha igikombe kiruta ibindi nyuma y'imyaka 34.

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 16 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize