Mu gihe mu Karere ka Rubavu hamuritswe imodoka zikoresha
amashanyarazi, abaturage bagaragaza ko hari icyo bazitezeho by'umwihariko mu
kwihutisha ingendo no kurinda ikirere by’umwihariko.
Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya ubwo
hamurikwaga izi modoka, bavuga ko ugereranyije n’izisanzwe zikoreshwa hari
itandukaniro ndetse ko biteguye kugendana n’izo mpinduka bashimira na Leta
yatekereje ku kurinda ikirere hagatangizwa gahunda yo gukoresha imodoka
z’amashanyarazi.
Rulindangabo Leonidas yagize ati:” Izi modoka zikoresha
amashanyarazi dusanzwe tuzumva mu Mujyi wa Kigali ariko ntabwo zari ziragera mu
byerekezo by’i Rubavu. Ubu rero twishimiye ko naha zahageze kuko zirinda
ikirere ibyuka bigihumanya, ntabwo zigenda zisakuza nk’izisanzwe ndetse mu byo
twumvise ni uko zizoroshya ingendo kuri twe abagenzi”.
Nyirangarambe Ruth, we asanga izo modoka zizafasha cyane mu
bukerarugendo ndetse zigafasha n’abagenzi kugenda batekanye bitewe n’uko
ziteye. Ati:”Izi modoka zisa neza , ni imodoka zifite intebe zitandukanye
n’izisanzwe ndetse niba mwarebye neza imbere harimo ; aho gushyira imizigo, aho
gushariza telefoni mu gihe umuriro washize n’ibindi. Turasimira Leta yacu
yatekereje kuri iki kintu kuko burya niyo abakerarugendo baje, bakagenda mu
mudoka nziza nk’izi , biba buteye ishema”.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yavuze ko
imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Karere zigiye gutuma
abaturage babona imirimo, zigateze imbere ubukerarugendo ndetse n'abagenzi bakoroherwe
n’ingendo.
Yagize ati:” Izi modoka zigiye kuzana impinduka haba mu
bazigendamo ndetse n’abagenda n’amaguru kuko batazakomeza guhumeka imyuka
iterwa na Mazutu na Essence. Ikindi zigiye gufasha mu bukerarugendo, kuko
Umujyi wacu wakira ba Mukerarugendo benshi kuba rero tubonye imodoka nziza
zigezweho bizatuma ubukerarugendo bwacu buzamuka”.
Beata Mukangabo Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubwikorezi
muri RURA na we yashimangiye ko imodoka zikoresha amashanyarazi zagejejwe muri
Rubavu ari ingenzi cyane kuko zizafasha mu kubungabunga ikirere ndetse zigateza
imbere n’ubukerarugendo.
Yagize ati:”Izi modoka zikoresha amashanyarazi ni ingenzi
cyane kuko zigiye gukomeza gufasha mu ihindagurika ry’Ikirere kubera ko
zigabanya imyotsi yangizaga abantu n’ikirere. Izi modoka kandi zije gufasha mu
korohereza abaganzi no koroshya ingendo kuko ni imodoka nziza zifite ibyicaro
byiza kubazazigendamo ndetse zizateza n’imbere ubukerarugendo”.
Doreen
Orishaba Umuyobozi Mukuru wa BasiGo yavuze ko ku ikubitiro bazanye mu Karere ka
Rubavu imodoka 5 zizajya zigenda mu byerekezo bitandukanye birimo , Rubavu,
Huye, Nyagatare , Rusumo zigasubira i Kigali.
Ni imodoka
zifite ibyicaro 42 zikaba zifite ubushobozi bwo kugenda Ibirometero 350 zitari
zongera gusharizwa.
