Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge
Rwanda

Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge

Admin User2026 Mata 53 min gusoma
Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuturage wo mu Karere ka Karongi, yashimiye Leta y'u Rwanda yamufashije ikamukura mu bwigunge, ikamuha inka na VUP bimufasha kubaho neza no kugira icyizere cy'ubuzima.

Umuturage wo mu Karere ka Karongi, yashimiye Leta y'u Rwanda yamufashije ikamukura mu bwigunge, ikamuha inka na VUP bimufasha kubaho neza no kugira icyizere cy'ubuzima.

Mukankundiye Jeannette, ni umuturage utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi , Umudugudu wa Kamusanganya. Avuga ko ubufasha yahawe na Leta bwamukuye mu bwigunge akongera kugira icyizere cy'ubuzima kuri ubu akaba afite amashimwe.

Yagaragaje ko yamaze imyaka myinshi arara hanze nta nzu agira ndetse atabona n'umuba hafi ngo amuhe ibyo kurya aho yari ameze nk'usabiriza ariko akaza kugobokwa akubakirwa inzu ndetse agahabwa n'inka.

Yagize ati:"Mbere y'uko nubakirwa iyi nzu nari ngiye gupfa. Nagobotswe n'Imana n'Igihugu kuko hari n'ubwo naburaraga, nkarara aho mbonye ku muhanda.Nageze aha mbere yo mu 1994 inzu yari ihari ni nayo nabagamo, yari imeze nk'ikiraro narabuze ubushobozi buyubaka".

Yakomeje agira ati:"Imvura yaragwaga nkanyagirwa, nkafata ibintu byose nkabishyira mu inguni imwe ubundi ikanyagirira aho mpaka ihise. Nta kintu nari nshoboye gukora , nta murongo mfite unyitaho. Muri make nari mbayeho mu buzima bubi".

Avuga ko hari gushyira hafi umwaka n'igice inzu ye yubatswe ku bufasha bw'umuganda w'abaturage n'inkunga ya Leta.

Ati:"Hari gushira igihe kingana n'umwaka n'igice yubatswe  kuko n'akari gasigaye kari karasenywe n'ibiza byo muri 2023. Ubu mbayeho neza, ntabwo imvura igwa ngo inyagirane n'ibyanjye. Kugeza aho iyi nzu igeze ubu ndashima. Leta yacu yarakoze cyane".

Mukankundiye Jeannette avuga ko uretse kubakirwa inzu aherutse no guhabwa inka muri Gahunda ya Leta ya Girinka Munyarwanda aho ayitezeho kumuha amata azajya agurisha andi akayanywa ndetse akaba azakora n'ubuhinzi bwo giteranya (uruterane) kugeza aguze ahe.

Ati:"Muri uyu mwaka bampaye inka nziza muri gahunda ya Girinka nayo nyitezeho amata n'ifumbire ndetse ndatekereza ko izamfasha kugura umurima wanjye binyuze no mu ifumbire. Nzabihuza inteze imbere 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Rwanda

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu murenge wa Rwimiyanga habereye Umuganda ngarukakwezi wahuje abaturage, abayobozi bo mu nzego za Leta, inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo muri gahunda ya 'Soberchou', hagamijwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano, ubuzima n’iterambere ry’abaturage.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo
Rwanda

Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 inshuro ebyiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi
Rwanda

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 16
AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango
Rwanda

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 7
Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi
Rwanda

Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi

Mu gihe mu Karere ka Rubavu hamuritswe imodoka zikoresha amashanyarazi, abaturage bagaragaza ko hari icyo bazitezeho by'umwihariko mu kwihutisha ing...

Admin User2026 Mata 5
Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura
Rwanda

Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Karongi, barasaba kuganirizwa ku mateka y’umuganura kugira ngo bajye bitabira uwo muhango bumva neza impamvu yab...

Admin User2026 Mata 5

Inkuru zishyashya