
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Tente
zari zarubatswe kugira ngo zituzwemo abantu 13 banduye icyorezo cya Ebola
zatwitse abari bazirwariyemo barahunga nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru
byandikira muri icyo Gihugu.
Ibyo byabaye ku wa 23 Gicurasi 2026 ku Bitari bikuru
bya Mongwalu, muri Ituri mu Birometero 85 uvuye mu Majyaruguru ya Bunia muri
Teritwari ya Djugu (Ituri).
Nk’uko Umuyobozi ushinzwe Ubuyozima yabitangaje, icyo
gikorwa cyatumye abarwayi ba Ebola bagera kuri 13 bahunga baragenda bikaba
bikomeje gutuma icyorezo cya Ebola gikwirakwira muri icyo Gihugu.
Radiyo Okapi itangaza ko abatwitse ako kazu, ari urubyiruko
bivugwa ko ngo rwari rwarakaye cyane muri ako gace, bigatuma utuzu twubatswe n’abaganga
batagira umupaka (MSF),kugira ngo batandukanye abarwayi ba Ebola n’abandi bantu
dutwikwa.
‘Tente ‘ zari zubatswe kandi, zari zirimo abantu
bagera kuri 28 bakekwaho ubwandu bw’icyorezo cya Ebiola.
Richard Lokudi yatangaje ko kugeza ubu hakomeje iperereza
kugira ngo hamenyekana aho abo barwayi bihishe mu ngo z’abaturage gusa agaragaza ko bigeye gutuma icyorezo
cyandura mu buryo bwihuse.
Igikorwa nk’icyo kandi cyabereye ku Bitaro bya Rwampara ,aho urubyiruko rutamenyekanye rwatwitse ‘Tente’ nini yari yashyizwemo abantu bakekwagaho kwandura icyorezo cya Ebola bose bagahita bajya mu baturage.

Isoko: Radio Okapi



