
Umwarimu wari umaze imyaka ibiri yigisha yirukanwe burundu muri izo nshingano nyuma yo kubwira abakobwa babiri bigaga ku Kigo yakoragaho ko ashaka kuryamana nabo.
Daniel Duhig w'imyaka 29 y'amavuko ukomoka muri Hornchurch , ngo yabanje kubaza abo bakobwa niba ari amasugi , ubundi anababwira ko baba beza mu gihe baba batangiye guteretana n'abasore. Amakuru avuga ko yaje guhura n'abo binyuze kuri 'Apurikasiyo' yo gushakiraho abakunzi, agatangira 'kubakorera masaje' kandi bari munsi y'imyaka 16.
Muri 2024 nibwo yafunzwe azira kugerageza gushyira abakobwa bakiri bato mu bikorwa by'ubusambanyi binyuze mu kubiganira. Mu kwisobanura yavuze ko abo atari aziko ari abana.
Duhig, wize uburezi mu mashuri yisumbuye muri Kaminuza ya East London , yakoze ku Kigo cyitwa Godwin Primary School giherereye mu Mujyi wa Dagenham kuva muri 2023 kugeza afunzwe muri Mutarama 2024.
Bivugwa ko yaboherereje ubutumwa bujyanye n'ubusambanyi mu Kuboza 2023.
Yirukanwe mukazi , ahabwa amezi 16 yo gufungwa n'andi 18 asubitse , asabwa kujya mu bigo bifasha abafite ibibazo byo mu mutwe. Agomba kwishyura abo bakobwa kandi €154 n'ihazabu ya €85 kubera ibyaha aregwa.
Ubushinjacyaha bwasanze Duhig n'ubusanzwe ngo atazi guha agahenge abanyeshuri ngo yitandukanye n'abo gusa yavuze ko aho yamenyeye ko abo bana bari munsi y'imyaka 16 atazongera kubavugisha.













