Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Schools Cup cyangwa CAF African Schools Football Championship CECAFA qualifiers.
Imikino

Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Schools Cup cyangwa CAF African Schools Football Championship CECAFA qualifiers.

ADAM Yannick2026 Nzeri 34 min gusoma
Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Schools Cup cyangwa CAF African Schools Football Championship CECAFA qualifiers.
Sanga:
writer.umunsi.com

Uganda niyo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi kuva ryatangira mu mwaka wa 2022

Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Schools Cup cyangwa CAF African Schools Football Championship CECAFA qualifiers.

Iri rushanwa ryatangiye mu Rwanda ribaye ku nshuro ya 5 kuko ryatangiye mu mwaka 2022. N'irushanwa rihuza ibigo by’amashuri mu Bana batarengeje imyaka 15 ( Mu bahungu n'abakobwa)  byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba no Hagati (CECAFA)

Ni irushanwa rihuza ibihugu bya CECAFA bihagarariwe n’Ibigo by’amashuri, hagashakwamo amakipe azahagararira Akarere mu marushanwa yo ku mugabe w' Africa,

Mu mwaka wa 2022 nibwo irushanwa rya mbere ryakinwe rikinirwa mu Gihugu cya tanzania, ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe yo kumugabane wa Africa CAF ndetse na Fondatisiyo ya President wa CAF Patrice Motsepe hashyizeho iri rushanwa, mu rwego rwo guteza imbere umupira w’Amaguru mu mashuri muri Africa.

Umwaka wa mbere  rikinwa 2022, Ikigo cy’Ishuri cya Royal Giant High School cyo muri Uganda nicyo cyegukanye igikombe gitsinze Geda Roble Secondary School yo muri Ethiopia kuri Penaliti 4-2, mugihe iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye ari ubusa ku busa.

Mu cyiciro cy’Abangavu batarengeje imyaka 15, ikigo cy’ishuri rya Fountain Gate Dodoma Secondary School ryo muri Tanzania, niryo ryegukanye igikombe ritsinze ishuri ryo muri Ethiopia ryitwa Awaro Senior Secondary School.

Mu mwaka wa 2023 iri rushanwa ryakiriwe n’Igihugu cya Kenya, amakipe yombi akomoka muri Uganda yegukana ibikombe, aho ishuri rya St. Mary’s Boarding SS Kitende ariryo ryegukanye igikombe mu Bahungu, maze ishuri rya Kawempe Muslim SS riryegukana mu Bangavu. 

Iyi kawempe Muslim Ladies Ni nayo yegukannye CECAFA QUALFIERS ikaba izahagararira CECAFA muri CAF Women's Champions League 2026.

Mu mwaka wa 2024 Igihugu cya Uganda nicyo cyakiriye iri rushanwa, maze Igihugu cya Tanzania cyegukana irushanwa mu Bahungu, nyuma yo kurangiza amatsinda inganya na Uganda amanota 6, ariko ikegukana igikombe kubera ikinyuranyo cy’ibitego yatsinze, naho mu Bangavu igihugu cya Uganda nicyo cyegukanye igikombe nacyo kinganya amanota 7 na Tanzania, ariko gitwara igikombe kubera icyinyuranyo cy’Ibitego.

Mu mwaka  wa 2025 igihugu cya  Uganda nicyo cyakiriye irushanwa, kibasha no kwegukana igikombe mu bahungu, nyuma yo gutsinda igihugu cya Ethiopia kuri Penaliti 3-2, naho Igihugu cya Ethiopia cyegukana igikombe cy’Abangavu nyuma yo gutsinda Tanzania Penaliti 5-4.

Uyu mwaka wa 2026 u Rwanda nirwo rwacyira iri rushanwa, aho ryitabiriwe n’ibihugu 8 birimo u Rwanda, Burundi, Somalia, Kenya, Tanzania, South Sudan, Sudan ndetse na Uganda.

Mu myaka ine irushanwa rimaze rikinwa Igihugu kimaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi ni Uganda, aho kimaze kuryeguka inshuro 4, harimo Abahungu baryegukanye inshuro 3 n’Abakobwa bamaze kuryegukana inshuro 1.

Ikipe yabashije kwegukana igikombe ihabwa igikombe n’Amadolai y’America angana n’ibihumbi ijana ($100,000), ikipe yabaye iya kabiri yo ihembwa Amadolari y’America angana n’ibihumbi 75 ($75,000), naho iyabaye iya Gatatu yo ihabwa ibihumbi milongo itanu by’Amadolari y’America ($50,000).

Ikipe yatwaye igikombe cya CECAFA ihita ihagararira akarere mu Gikombe cy’Afurika, mugihe hari ikipe ibashije kwegukana igikombe ku mugabane w’Afurika ihembwa ibihumbi 300 ny’Amadolai y’Amerika ($300,000), iyabaye iya Kabiri ihabwa ibihumbi Maganabiri ($200,000) naho iyabaye iya Gatatu yo ihabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu ($150,000).

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Christiano Ronaldo Ibyo Kuba iPhone 18 Yarasohotse Ntibimuhangayikishije.
Imikino

Christiano Ronaldo Ibyo Kuba iPhone 18 Yarasohotse Ntibimuhangayikishije.

Christiano Ronaldo akomeje kugarukwaho nyuma yo kugaragara mubitangazamakuru mugihe cy'imyitozo agitunze iPhone 15 Pro yasojotse 2023 ,Mugihe Apple igeze Kuri iphone 18 muri 2026.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Rayon Sports FC :Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buracyafitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.
Imikino

Rayon Sports FC :Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buracyafitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.

Umuyobozi wa Rayon Sports FC mbere yuko ikipe ijya muri Mozambique yavuze ko bagifitiye umutoza icyizere ni nyuma y'uko harigiye hanze Amakurub yavugaga ko ashobora gusezererwa. Umuyobozi wa Rayon Sports FC yavuze ko abafana badakwiriye gushinja abakinnyi imbaraga nke kuko umusaruro utaboneka umukinnyi atahembwe neza

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Ikipe ya PSG na Barcelona zigiye kwisobanura mu mukino ukomeye ku rwego rwo hejuru
Imikino

Ikipe ya PSG na Barcelona zigiye kwisobanura mu mukino ukomeye ku rwego rwo hejuru

Ikipe ya Paris Saint-Germain na FC Barcelona zigiye guhurira mu mukino utegerejwe na benshi muri UEFA Champions League, aho aya makipe yombi agaragaza ubushobozi bukomeye mu busatirizi ndetse akaba ari yo ari imbere mu yandi mu bitego amaze gutsinda muri iyi shampiyona.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Amafaranga Cristiano yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ayakorera mu masegonda 40 muri Al Nassr
Imikino

Amafaranga Cristiano yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ayakorera mu masegonda 40 muri Al Nassr

Amafaranga Cristiano Ronaldo yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma y’uko yikuye mu mwiherero ayakorera mu masegonda 40 mu ikipe ya Al Nassr.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Menya amayeri yakoreshejwe na Jimmy Mulisa kugira ngo Amavubi U-17  ibone itike
Imikino

Menya amayeri yakoreshejwe na Jimmy Mulisa kugira ngo Amavubi U-17 ibone itike

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17, Jimmy Mulisa yavuze ko icyabafashije kwitwara neza bagatisha itike y’igikombe cya Afurika harimo kuba barahawe ukwezi kose ko kwitegura irushanwa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
CAF TotalEnergie U-17 Africa Cup nations Qualifier CECAFA : Uganda yabatarengeje imyaka 17 (U-17) yegukannye igikombe ibona itike yo kuzakina igikombe cy'afurika
Imikino

CAF TotalEnergie U-17 Africa Cup nations Qualifier CECAFA : Uganda yabatarengeje imyaka 17 (U-17) yegukannye igikombe ibona itike yo kuzakina igikombe cy'afurika

Uganda yegukannye igikombe cy'abatarengeje imyaka 17 (U-17) itsinze Somalia kuri Penalite nyuma y'uko Iminota mirongo icyenda (90) yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Bakizwa na Penalite.aho Uganda yatsinze penalite 6 kuri 5 za Somalia. Amakipe yose uko ari atatu : Uganda, Somalia n'u Rwanda akaba azahagararira Akarera ka CECAFA mu gikombe cy'afurika cy'abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco mu kwezi kwa Kane(4) nu kwa Gatanu (5) 2027.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho
Hanze

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.

Sammyart Useramasaha 8 yashize
Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.
Imyidagaduro

Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.

Tariki 21 Ukwakira 2026 Nibwo Diamond Platnumz Yahuriye Na Didi B i Dar es Salama ,Tanzania muri Hotel Johari Ratana.

Sammyart Useramasaha 10 yashize
Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !
Imyidagaduro

Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !

Buriya Channel iyo yabaye Terminated birashoboka igihe habayeho kumvikana kuwatanze strike,Ibi Si ubwambere bibayeho, ahubwo ikiba gikurikiye nibijyanye no kumvikana.

Sammyart Useramasaha 18 yashize
Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !
Imyidagaduro

Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !

Mu rubanza Rwabereye mu muhezo Tariki 22 Ukwakira 2026 Urukiko rwa Kicukiro aho rwaburanishije rushingiye ku kirego cyabanje aho Idrissa Ouedraogo yari yarezemo umugore we Ishimwe Vestine.

Sammyart Useramasaha 16 yashize
Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye
Imyidagaduro

Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye

‎Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga ze, urumuri n’amahoro, ashimangira ko…

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.
Hanze

Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.

Hadzabe Tribe ; Ubwoko buherereye Tanzania ahegereye Ikiyaga Cya Eyasi hafi y' ikibabaya cya Yaeda mu Karera ka Karatu Muri Rejiyo ya Arusha.Imyaka myinshi bahoze muntambara akenshi bahanganye nabamasayi,abangaba ubuzima bwabo bwiganjemo guhiga gusoroma imbuto ,ubuvumvu,ishuri,interneti n'ubuhinzi ntibabikozwa.

Sammyart Useriminsi 1 yashize