
Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.
Miss World, ni irushanwa
rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya 74. Rihuza abantu batandukanye kuva ku
Migabane itandukanye by’umwihariko abakobwa b’uburanga ndetse n’ubwiza
butangaje cyane aho abo bakobwa baba bagambiriye kuyegukana ndetse n’abandi
bakaba baba baje kwirebera abakobwa b’ikimero.
Nk’uko bigenda no kuyandi
marushanwa yose kandi, irushanwa ry’ubwiza , rizwiho gushyira hanze abakobwa
bafite ibitekerezo byiza binyuze mu mishinga yabo, inaterwa inkunda iyo
batambutse mu cyiciro cyanyuma kivamo uwa mbere wambikwa ikamba akaba ari we
ugirwa ubahiga.
Umuhango wo gutangaza
Tanzania nk’Igihugu kizakira irushanwa rya Miss World 2027 wabaye ubwo
yasozwaga irushanwa rya Miss World 2026 wabereye i Nha Trang muri Vietnam ku wa
Gatandatu tariki 05 Nzeri 2026 .
Muri uwo muhango Vietnam
yari yakiriye iryo rushanwa yashyikirije Tanzania ibendera ry’ikirango cy’uko
ariyo itahiwe umwaka utaha.
Tanzania yari ihagarariwe
n’Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na
Siporo, Hamis Mwinjuma, hamwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Bushinwa, Suleiman
Haji Suleiman. Biteganyijwe ko Miss World 2027 izabera muri Tanzania muri
Gicurasi 2027.













