Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 74 min gusoma
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

Iby’iyo gahunda byatangajwe na Leta y’u Rwanda igamije kuvugurura umutekano w’amakuru y’abaturajye, kwihutisha serivisi ndetse no gutuma umuturage agenzura akanemeza uwemerewe kubona amakuru ye bwite.

Kuva iyi gahunda yatangizwa mu gihugu hose, hari bamwe mu baturage kugeza magingo aya bari baracikanywe no kwifotoza ngo bajye muri iyo. Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho site imwe ya Gikondo aho abacikanwe bose bari i Kigali bashobora kugana kugira ngo bafashwe.

Bamwe mu baturage basanzwe kuri iyo site ya Gikondo batangarije RBA ko bishimiye kuba NIDA yabahaye andi mahirwe yo kwifotoza nyuma yaho ubushize bari bacikanywe kubw’impamvu zitandukanye.

Umwe yagize ati " Birashimije kuba bongeye kuduha amahirwe yo kwifotoza. Ubu nari nziko bizansaba kujya mu ntara aho iyi gahunda itaragera ariko kuba babigaruye ni amahirwe kubari i Kigali”.

Undi nawe yasobanuye ko ubwo baheruka gufotora i Kigali we yari yaragiye mu ntara aza gusubira i Kigali gahunda yararangiye.Yashishikarije n’abandi batarifotoza gufatirana aya mahirwe NIDA yongeye gutanga.

Ati " Ndashishikariza abantu kwifotoza kuko ni ingenzi kubera ko buri munyarwanda akwiriye kugira ikimuranga kandi ntakindi cyamuranga uretse indangamuntu". Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, Umulisa Munyankindi Arcesta yakanguriye abandi bacikanwe kugana amasite azashyirwaho mu gihugu maze abakozi ba NIDA bakabafasha.

Yakomeje avuga ko umuntu aho ari hose mu gihugu yemerewe kujya kuri site imwegereye agafashwa.

Ati " Aho waba utuye hose waba warahavukiye cyangwa utarahavukiye wemerewe kuhibaruriza. Hari n’abandi bavuga ko badafite nimero z’indangamuntu z’ababyeyi ariko ibyo si ikibazo kuko iyo ugeze kuri site abakozi ba NIDA bagufasha kuzibona".

Mu bipimo bifatwa harimo; ifoto y’isura, ibikumwe, imboni ndetse n’umukono gusa abana bari munsi y’imyaka itanu bo bafotorwa isura gusa, mugihe abafite itandatu kugeza kuri 15 nta mukono batanga. Gahunda yo kwifotoza mu mujyi wa Kigali yari yatangijwe kumugaragaro kuwa 7 Gashyantare 2026. Byari biteganyijwe ko izamara ibyumweru birindwi, bivuze ko yari gusozwa taliki 4 Mata 2024. Gusa byagaragaye ko hari abo iyi gahunda yasojwe batarifotoza.

NIDA ivuga ko guhera taliki 8 Nzeri 2026 iyi gahunda izakomereza mu tundi turere twa Nyabihu, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru, igakomereza mu karere ka Rusizi guhera taliki 14 Nzeri ikazasorezwa mu turere twa Musanze, Burera na Rubavu. Kugeza ubu NIDA itangaza ko abagera kuri miliyoni umunani n’ibihumbi 300 ari bo bamaze gutanga imyirondoro yabo kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kanama.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho
Hanze

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.

Sammyart Useramasaha 9 yashize
Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.
Imyidagaduro

Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.

Tariki 21 Ukwakira 2026 Nibwo Diamond Platnumz Yahuriye Na Didi B i Dar es Salama ,Tanzania muri Hotel Johari Ratana.

Sammyart Useramasaha 11 yashize
Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !
Imyidagaduro

Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !

Buriya Channel iyo yabaye Terminated birashoboka igihe habayeho kumvikana kuwatanze strike,Ibi Si ubwambere bibayeho, ahubwo ikiba gikurikiye nibijyanye no kumvikana.

Sammyart Useramasaha 19 yashize
Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !
Imyidagaduro

Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !

Mu rubanza Rwabereye mu muhezo Tariki 22 Ukwakira 2026 Urukiko rwa Kicukiro aho rwaburanishije rushingiye ku kirego cyabanje aho Idrissa Ouedraogo yari yarezemo umugore we Ishimwe Vestine.

Sammyart Useramasaha 17 yashize
Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye
Imyidagaduro

Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye

‎Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga ze, urumuri n’amahoro, ashimangira ko…

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.
Hanze

Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.

Hadzabe Tribe ; Ubwoko buherereye Tanzania ahegereye Ikiyaga Cya Eyasi hafi y' ikibabaya cya Yaeda mu Karera ka Karatu Muri Rejiyo ya Arusha.Imyaka myinshi bahoze muntambara akenshi bahanganye nabamasayi,abangaba ubuzima bwabo bwiganjemo guhiga gusoroma imbuto ,ubuvumvu,ishuri,interneti n'ubuhinzi ntibabikozwa.

Sammyart Useriminsi 1 yashize