Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 74 min gusoma
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

Iby’iyo gahunda byatangajwe na Leta y’u Rwanda igamije kuvugurura umutekano w’amakuru y’abaturajye, kwihutisha serivisi ndetse no gutuma umuturage agenzura akanemeza uwemerewe kubona amakuru ye bwite.

Kuva iyi gahunda yatangizwa mu gihugu hose, hari bamwe mu baturage kugeza magingo aya bari baracikanywe no kwifotoza ngo bajye muri iyo. Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho site imwe ya Gikondo aho abacikanwe bose bari i Kigali bashobora kugana kugira ngo bafashwe.

Bamwe mu baturage basanzwe kuri iyo site ya Gikondo batangarije RBA ko bishimiye kuba NIDA yabahaye andi mahirwe yo kwifotoza nyuma yaho ubushize bari bacikanywe kubw’impamvu zitandukanye.

Umwe yagize ati " Birashimije kuba bongeye kuduha amahirwe yo kwifotoza. Ubu nari nziko bizansaba kujya mu ntara aho iyi gahunda itaragera ariko kuba babigaruye ni amahirwe kubari i Kigali”.

Undi nawe yasobanuye ko ubwo baheruka gufotora i Kigali we yari yaragiye mu ntara aza gusubira i Kigali gahunda yararangiye.Yashishikarije n’abandi batarifotoza gufatirana aya mahirwe NIDA yongeye gutanga.

Ati " Ndashishikariza abantu kwifotoza kuko ni ingenzi kubera ko buri munyarwanda akwiriye kugira ikimuranga kandi ntakindi cyamuranga uretse indangamuntu". Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, Umulisa Munyankindi Arcesta yakanguriye abandi bacikanwe kugana amasite azashyirwaho mu gihugu maze abakozi ba NIDA bakabafasha.

Yakomeje avuga ko umuntu aho ari hose mu gihugu yemerewe kujya kuri site imwegereye agafashwa.

Ati " Aho waba utuye hose waba warahavukiye cyangwa utarahavukiye wemerewe kuhibaruriza. Hari n’abandi bavuga ko badafite nimero z’indangamuntu z’ababyeyi ariko ibyo si ikibazo kuko iyo ugeze kuri site abakozi ba NIDA bagufasha kuzibona".

Mu bipimo bifatwa harimo; ifoto y’isura, ibikumwe, imboni ndetse n’umukono gusa abana bari munsi y’imyaka itanu bo bafotorwa isura gusa, mugihe abafite itandatu kugeza kuri 15 nta mukono batanga. Gahunda yo kwifotoza mu mujyi wa Kigali yari yatangijwe kumugaragaro kuwa 7 Gashyantare 2026. Byari biteganyijwe ko izamara ibyumweru birindwi, bivuze ko yari gusozwa taliki 4 Mata 2024. Gusa byagaragaye ko hari abo iyi gahunda yasojwe batarifotoza.

NIDA ivuga ko guhera taliki 8 Nzeri 2026 iyi gahunda izakomereza mu tundi turere twa Nyabihu, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru, igakomereza mu karere ka Rusizi guhera taliki 14 Nzeri ikazasorezwa mu turere twa Musanze, Burera na Rubavu. Kugeza ubu NIDA itangaza ko abagera kuri miliyoni umunani n’ibihumbi 300 ari bo bamaze gutanga imyirondoro yabo kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kanama.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial
Imikino

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial

Ikipe ya DR Congo igiye kongera gushaka itike y’imikino y’igkombe cya Afurika 2027 nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Mexico, Canada na Amerika. Iyi kipe igiye gutangira ihura na Guinea Equatorial nk’uko byatangajwe na CAF.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize
Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo
Hanze

Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23, yafashe agace ka Kazinga gaherereye mu Karere ka Masisi , muri Kivu y’Amajyaruguru.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize