Iby'ingenzi ku musore umaze kumenyekana nka Darius Tech
Inkoranabuhanga

Iby'ingenzi ku musore umaze kumenyekana nka Darius Tech

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 2715 min gusoma
Iby'ingenzi ku musore umaze kumenyekana nka Darius Tech
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Dariyusi Tech ni umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda rukomeje kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu gutanga inyigisho n’amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga.
‎
‎Azwi cyane ku mbuga nka TikTok, YouTube ndetse no muri WhatsApp communities aho afasha abantu benshi gusobanukirwa ikoreshwa rya smartphones, software, mobile repairing, social media, ndetse n’amakuru agezweho ajyanye na cryptocurrency n’ikoranabuhanga muri rusange.
‎
‎Aganira na umunsi.com yagize ati:"Gukoresha ikoranabuhanga neza bishobora guhindura ubuzima bw’urubyiruko. Urubyiruko rufite ubumenyi bwa 'Technology' rufite amahirwe menshi yo gutera imbere muri iki gihe ninayo mpamvu nanjye nabigiyemo mfasha n'abandi".

‎Yakomeje agira ati:" Muri 'Dariyusi Tech' ntabwo dukora content gusa, ahubwo dufasha abantu gusobanukirwa ikoranabuhanga mu buryo bworoshye".
‎
‎Abamukurikira bavuga ko uburyo asobanuramo ibintu bworoshye kandi bufasha abantu benshi kumva neza ibijyanye n’ikoranabuhanga kabone n’iyo baba batabifitemo ubumenyi bwinshi.
‎
‎Uretse gukora content, Dariyusi Tech anafasha abantu gukemura ibibazo bitandukanye bya telefoni na software ndetse agakomeza gushishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafitiye akamaro.
‎
‎Mu gihe ibikorwa bye bikomeje gukura, benshi batangiye kubona Dariyusi Tech nk’umwe mu rubyiruko rufite uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi bwa digital mu Rwanda.

1001702818.jpg

1001702826.jpg

1001702832.jpg

1001702838.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 14 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 55 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize