
Umuhanzikazi Rihanna , yagaragaye mu mashusho ari kumwe n'abana be RZA , Riot na Rocki ku muhanda muri Barbados aho bateze imodoka isanzwe banarira kumuhanda.
Ni ikiruhuko yafatiye ku ivuko ku kirwa cya Barbados aho bamaze iminsi bimenyereza ubuzima butandukanye burimo no kugenda mu modoka nto zisanzwe zitwara abagenzi.
Rihanna wari kumwe n'abana be , yakundaga guhagarara akava mu modoka akagura utwo kurya kumuhanda agaha abana be.
Rihanna yasaga n'uwishimiye ibyo bihe ndetse n'abana be batembera hafi y'aho nyina yahahiraga ibyo kurya ku muhanda.
Abafana bashimiye Rihanna kubwo kwigisha bugufi nk'abandi babyeyi bose akigisha abana be. Bimaze iminsi bivugwa ko Rihanna yaba agiye kongera gushyira hanze indirimbo zikubiye mu muzingo 'Album' nshya agiye gushyira hanze.
Rihanna wagaragaje ko adafite gahunda yo gusenya urugo rwe nk'uko ibindi byamamare bibigenza, akunze kuba ari hamwe n'umuryango we kenshi.












