Minisitiri Habimana yagize icyo abwira Abanyarwanda ku cyorezo cya Ebola abamara impungenge
Inkuru ku Rwanda

Minisitiri Habimana yagize icyo abwira Abanyarwanda ku cyorezo cya Ebola abamara impungenge

Admin User2026 Gicurasi 237 min gusoma
Minisitiri Habimana yagize icyo abwira Abanyarwanda ku cyorezo cya Ebola abamara impungenge
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana yatangaje ko abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kwandura cyangwa kwanduzwa Ebola, naho imirimo ikazakomeza gukorwa uko bisanzwe kuko mu gihugu nta Ebola ihari.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 23 Gicurasi 2026 kigaruka ku buryo abantu bakwiye kwitwara mu bihe Ebola ikomeje gusya itanzitse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Habimana yavuze ko ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibice by’u Burasirazuba bwa RDC buzakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Ebola.

Ati “Ni ugukorana neza n’inzego z’ibanze zibegereye kugira ngo uburyo bwashyizweho bwo kubafasha gukomeza ubucuruzi ariko mu buryo budashobora gushyira ubuzima mu kaga ku buryo abantu bakwandura cyangwa bakwanduzanya bibashe kubahirizwa.”

Minisitiri Habimana yavuze ko ubucuruzi bukorwa binyuze muri koperative aho abacuruzi bishyira hamwe, bagahuza ibicuruzwa byabo bikambuka, abo ku rundi ruhande bakabyakira bigacuruzwa.

Imikorere nk’iyi yabayeho no mu bihe bya Covid-19 bituma ubuhahirane bukomeza.

Ati “Twiteguye rero gukomeza gufasha abaturage kugira ngo ibikorwa byabo bibashe gukomeza. Ikindi ni uko ibikorwa byose n’ahandi mu gihugu bikorwa birakomeza nk’ibisanzwe, nta cyorezo gihari mu gihugu, nta n’impamvu yo guhangayika ahubwo icy’ingenzi ni uko dushyira mu bikorwa neza ingamba z’ubwirinzi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda ko Ebola yinjira mu Rwanda ivuye muri RDC cyangwa muri Uganda.

Ati “Mu Rwanda nta murwayi wa Ebola uhari ariko iyo indwara nka Ebola ije mu Karere habaho ingamba z’ubwirinzi kandi zamaze gushyirwaho.”

Ku wa 22 Gicurasi 2026 u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kwirinda Ebola ku mipaka itandukanye aho ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakajijwe ibikorwa byo gupima abinjira hagamijwe gutahura iki cyorezo no kugikumira. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, na ho hakajijwe ubugenzuzi ku binjira mu gihugu.

Ku wa 22 Gicurasi, umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (OMS) watangaje ko abo bikekwa ko banduye Ebola muri RDC bageze kuri 750, mu gihe abo bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo ari 177.

OMS yagaragaje ko hari impungenge ko imibare y’abanduye iki cyorezo n’abo cyishe ushobora kuba urenga cyane uwamenyekanye, kuko ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo zakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’umutekano muke mu Ntara ya Ituri.

Uduce twugarijwe cyane n’iki cyorezo turimo Mongbwalu, Rwampara n’Umujyi wa Bunia muri Ituri ariko hari umurwayi wanagaragaye mu Mujyi wa Goma na Bukavu, hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC.

Iki cyorezo kandi cyanageze muri Uganda, cyica umuntu umwe waturutse muri RDC. Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko umuntu wa kabiri wagaragayeho iki cyorezo i Kampala atakigaragaza ibimenyetso, bityo ko vuba asezererwa n’ibitaro.

ebola-33-1b328.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 15 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 56 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize