Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 283 min gusoma
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Sanga:
writer.umunsi.com

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mpanda, mu Kagari ka Mpanda, mu Murenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa 25 Nzeri 2026, ahagana saa Tatu z’ijoro (21h00').

Amakuru avuga ko abagabo batatu bagiye mu kabari ka Nshimiryayo basaba ikigage. Icyakora, uyu mucuruzi yababwiye ko cyari cyashize, hasigaye inzoga zipfundikiye.

Abo bagabo bahise binjira mu gice cy’akabari kirimo inzoga zipfundikiye bashaka kuzifata ku ngufu. Nshimiryayo yababujije kuzifata, bituma havuka imvururu hagati ye na bo.

Muri izo mvururu, umwe muri abo bagabo yafashe umuhini w’isuka wari hafi aho, awukubita Nshimiryayo mu mutwe ahita agwa hasi.

Abari hafi aho bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kabilizi, giherereye mu Murenge wa Rusenge, ariko bamugejejeyo yamaze gushiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana ibyabaye, ndetse umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, amakuru yahise amenyekana. Polisi yahageze, nyir’akabari ajyanwa kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana. Ubu umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu yafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho. RIB yatangiye iperereza, mu gihe abandi babiri turi kubashakisha kandi na bo turabafata.”

CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’urugomo, avuga ko umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Nyakwigendera Nshimiryayo Oswald asize umugore n’abana batatu. Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Isoko: BTN 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18
Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye
Inkuru ku Rwanda

Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye

Umusaza w’imyaka 61 witwa Sengumuremyi Modeste yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, ruherereye mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Kimenyi Yves yizeye intsinzi y’Amavubi kuri Cap Vert
Imikino

Kimenyi Yves yizeye intsinzi y’Amavubi kuri Cap Vert

Kimenyi Yves wakiniye amakipe atandukanye arimo Amavubi, yahamije ko nta kabuza iyi kipe izatsinda iya Cap Vert mu mukino izi zizahuriramo mu gushaka itike yo kwinjira mu marushanwa ya CAN 2027.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi
Akazi

Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko kuba Cap-Vert yaragaragaje urwego rwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bitamuteye ubwoba bwo kuyikuraho amanota mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame
Imikino

FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame

U Rwanda rubonye intsinzi imbere ya Liberia mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame muri Stade Amahoro mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika Pamoja 2027.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
‎Bahavu Jeanette yongeye guha gasopo abamwihaye nyuma yo kunnega Vestine
Imyidagaduro

‎Bahavu Jeanette yongeye guha gasopo abamwihaye nyuma yo kunnega Vestine

‎Bahavu Jeanette wamamaye muri Cinema Nyarwanda yongeye gusubiza abantu bamwatatse nyuma yo kuvuga ku bya gatanya ya Vestine n'umugabo we , avuga ko kumwataka bitakuraho ikimwaro bafite.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize