
Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.
Amakuru dukesha umuseme avuga ko Habyarimana Daniel Ukuriye Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu taliki ya 18/09/2026.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yemereye UMUSEKE ko iyo nkuru y’ifungwa ry’umukozi wabo ari ukuri.
Ati: “Twamenye amakuru ko yatumijwe n’Ubugenzacyaha kuwa Gatanu ari mu kazi ubu arafunze.”
Mugabo avuga ko batazi icyo akurikiranyweho ko ubusanzwe nta kindi kibazo cy’akazi yagiraga.
Birakekwa ko dosiye Habyarimana Daniel akurikiranyweho ifitanye isano n’ikibazo cyo gukopeza abanyeshuri bo mu bigo by’i Nyarusange kuko hari n’abandi Bayobozi bafunzwe bakaba ngo barimo kubibazwa. (Src : Umuseke).
Ayo makuru akavuga ko hari abo RIB yafashe abandi baracika bakaba bagishakishwa.
Turakomeza gukurikirana iki kibazo cy’ifungwa ry’uyu Muyobozi ndetse na bagenzi be, kugeza ubwo Umuvugizi wa RIB aduhaye amakuru yuzuye.















