
Umugore w’imyaka 38 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi, nyuma y’uko umugabo we asanze amashusho amugaragaza ari gukorana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’imbwa y’umuryango, nk’uko polisi ibivuga.
Umugore witwa Malia Nummerdor yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa.
Polisi yatangiye gukurikirana iki kibazo nyuma y’uko umugabo wa Nummerdor atangarije ku mbuga nkoranyambaga ko afite amashusho n’amafoto agaragaza ibyo umugore we yakoze.Uyu mugabo yabwiye abashinzwe umutekano ko yari yarashyize mu rugo kamera ebyiri z’umutekano, agamije kumenya uwibaga amafaranga yari abitse mu gapfuko k’amafaranga.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’ifatwa yatanzwe n’Urwego rushinzwe umutekano mu Ntara ya Charlotte, umugabo wa Nummerdor yavuze ko ubwo yasuzumaga amashusho yafashwe na kamera yari mu cyumba cyo kuraramo, yabonye umugore we ari kumwe n’imbwa y’umuryango.
Yahise aha abashinzwe iperereza amashusho n’amafoto, ndetse abemerera kureba mudasobwa yari ibitse ayo mashusho.
Ku wa Kabiri, abapolisi babajije Nummerdor ku byari bigaragara muri ayo mashusho. Yemeye ko amashusho agaragazamo ari kumwe n’imbwa, ariko ahakana ko haba harabayeho igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Yavuze ko icyo yakoraga ari ugukina cyangwa gutunga imbwa.
Abapolisi bavuze ko atashoboye gutanga ibisobanuro bihagije ku bikorwa byagaragaraga muri ayo mashusho, ndetse basanga bimwe mu bisubizo bye bidahuye.
Nummerdor yahise atabwa muri yombi anajyanwa muri Charlotte County Jail, aho yafungiye mu gihe akurikiranyweho icyo cyaha. Amakuru ya New York Post avuga ko Nummerdor yashakanye n’umugabo we mu 2023 kandi bafitanye abana babiri b’abahungu.















