
Umugore w’imyaka 46 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christina Clemens, n’umuhungu we Shane Clemens w’imyaka 22, bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi hagati y’abagize umuryango (incest), nyuma y’uko bombi bemeye ko bamaze igihe bakorana imibonano mpuzabitsina.
Nk’uko Polk County Sheriff Grady Judd yabivuze, aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko Christina ahamagaye polisi ashinja umuhungu we kumukubita.
Polisi ivuga ko Shane, ubwo yabazwaga ku byabaye, yabwiye abashinzwe iperereza ko we na nyina bari bamaze igihe bakorana imibonano mpuzabitsina, kuva afite imyaka 18.
Abashinzwe iperereza bahise babaza Christina niba koko yari amaze igihe akorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu we. Polisi ivuga ko yemeye ko byabaye inshuro zigera kuri 100.
Abashinzwe iperereza kandi babajije umugabo wa Christina, wari ubana na we nk’umugabo n’umugore. Uyu mugabo yavuze ko atari azi ko umugore we yagiranaga imibonano mpuzabitsina n’umuhungu we, nubwo yari afite amakenga kubera ko bombi bajyaga mu cyumba cy’ababyeyi bagakingirana.
Christina Clemens yashinjwe ibyaha birimo incest, kubana mu busambanyi no gukubita uwo mumuryago. Yarekuwe ku itariki ya 4 Nzeri 2026 nyuma yo gutanga ingwate yose hamwe ya $6,250















