Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye
Inkuru ku Rwanda

Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 183 min gusoma
Umusaza w’i Rusizi yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye

Umusaza w’imyaka 61 witwa Sengumuremyi Modeste yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, ruherereye mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

Umurambo w’uyu musaza wabonetse ku wa Kane, ubwo umunyeshuri wiga mu mashuri abanza yajyaga mu bwiherero, akabona umuntu aryamye hasi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yemeje iby’aya makuru, avuga ko umunyeshuri ari we wabanje kubona uyu murambo, akabimenyesha abayobozi b’ishuri, na bo bakabimenyesha inzego z’ibanze.

Ati “Aya makuru ni yo. Mu kigo cy’ishuri cya GS Nyakabwende, umwana wiga mu mashuri abanza yari agiye mu bwiherero, abona umurambo w’umuntu w’umugabo uri hasi mu bwiherero, abibwira abayobozi b’ishuri na bo babimenyesha inzego z’ibanze.”

Kimonyo yavuze ko uyu musaza atahise amenyekana, ariko nyuma y’igenzura hamenyekana ko ari Sengumuremyi Modeste, wari utuye mu Mudugudu wa Ruguti, Akagari ka Kamanu, mu Murenge wa Nyakabuye.

Ati “Tukimubona ntabwo twahise tumumenya, gusa tubonye imenyekanisha n’inkweto yari yambaye, baje gusanga ari Sengumuremyi Modeste w’imyaka 61.”

Uyu muyobozi yavuze ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Mibiri kugira ngo ukorerwe isuzuma, kandi ko nta bikomere byagaragaraga ku mubiri w’uyu musaza.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko Sengumuremyi yari asanzwe akora imibyizi muri iri shuri. Imibyizi yakoraga yavunjwagamo amafaranga yifashishwaga mu kwishyurira umwana ifunguro ritangirwa ku ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye yavuze ko nta kibazo kizwi uyu musaza yari afitanye n’abaturage, bityo iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uko yapfuye.

Inkuru zerekeye

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Kayonza: Umucuruzi bamufatiyeho icyuma bamwiba miliyoni 2,4 Frw
Inkuru ku Rwanda

Kayonza: Umucuruzi bamufatiyeho icyuma bamwiba miliyoni 2,4 Frw

Umucuruzi wo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza ararira ayo kwarika nyuma yo gufatirwaho icyuma n’abajura bakamwiba arenga miliyoni 2,4 Frw yari afite kuri Mobile Money.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato
Inkuru ku Rwanda

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gukoresha umukobwa we imibonano mpuzabitsina ku gahato.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Rutsiro: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore
Inkuru ku Rwanda

Rutsiro: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore

Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gushukisha umwana w’imyaka 16 kumugira umugore akarara amusambanya ijoro ryose.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’abandi
Inkuru ku Rwanda

Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’abandi

Umusaza w’imyaka yafatiwe mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi aryamanye n’umugore w’undi mugabo, umugore ahita ajyanwa kwa muganga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 10
Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw
Inkuru ku Rwanda

Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 9

Inkuru zishyashya

RD Congo: Constant Mutamba wabaye Minisitiri w'ubutabera yakatiwe imyaka 10 y'imirimo y'agahato kubera kunyereza imari ya leta
Hanze

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Umuhanzi Nyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo mushya
Imyidagaduro

Umuhanzi Nyarwanda Ish Kevin yashyize hanze umuzingo mushya

Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin muri muzika Nyarwanda no mu mukino wo gutwara imodoka, yashyize hanze Album nshya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” iriho indirimbo 10.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura  icyuma
Imyidagaduro

Yababereye urugero ! Minisitiri wa siporo yasabye urubyiru kureka kunywa icyuma bagaterura icyuma

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guhitamo ibikorwa bibafitiye akamaro birimo siporo, aho gukoresha ibinyobwa bitemewe bizwi nka ‘ibyuma’ bishobora kugira ingaruka ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize
Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye
Imyidagaduro

Intambara y’amagambo ya DJ Brianne na Yago yubuye

Amakimbirane hagati ya DJ Brianne na Yago yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko Yago agarutse ku byo ashinja uyu mugore uvanga imiziki, na we akamusubiza mu butumwa burebure bumvikanamo ko atagishaka ubwiyunge hagati yabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana
Imyidagaduro

Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana

Rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr yambitse impeta umukunzi we w’umunyamideli akaba azwi no ku mbuga nkoranyambaga, Virginia Fonseca, nyuma y’umwaka umwe bakundana.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize
Umuryango wa Barack Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa
Hanze

Umuryango wa Barack Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa

Barack Obama yatangaje ko imbwa y’umuryango we yitwaga Sunny, yari imaze imyaka 13, yapfuye. Yavuze ko iyi mbwa yari imwe mu bagize umuryango we bakundaga cyane.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize