
Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.
Ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwaburanishije ubujurire bwa Niyomugabo François w’imyaka 45, wo mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Nyabigugu, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango.
Ku wa 6 Gashyantare 2022, Niyomugabo yari mu kabari anywa inzoga. Yishyuye nyir’akabari 2.000 Frw, amusaba gukuramo 300 Frw yari yanywereye, akamugarurira 1.700 Frw. Nyir’akabari ntiyahise ayamugarurira, maze Niyomugabo amukubita icupa mu mutwe.
Nyir’akabari yajyanwe ku kigo nderabuzima, ariko biranga yoherezwa ku Bitaro bya Gitwe. Na ho byaranze, yoherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, aza kugwayo ku wa 9 Gashyantare 2022.
Ubushinjacyaha bwareze Niyomugabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu.
Niyomugabo yaburanye yemera icyaha kandi asaba imbabazi. Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyaha, rumukatira igifungo cy’imyaka umunani.
Yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza.
Ubwo yaburanaga ubujurire ku wa 9 Nzeri 2026, Niyomugabo yabwiye Urukiko ko yemera icyaha, ariko avuga ko ibyo yakoze byatewe n’ubusinzi. Yasabye kugabanyirizwa igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani no kuba igihano yahabwa cyasubikwa, kuko ibyabaye ngo ari impanuka kandi atari agamije gukora icyaha.
Yagize ati “Nsubikiwe ibihano nkasubira muri sosiyete, nzarinda mpfa ntongeye kunywa inzoga, kuko ari zo zanteye kurwana.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubujurire bwa Niyomugabo budafite ishingiro kandi ko budakwiye kwakirwa, kuko yari yaragabanyirijwe igihano.
Bwanavuze ko impamvu atanga nta shingiro zifite, kuko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu gihanishwa igifungo cy’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 20.
Ubushinjacyaha bwongeyeho ko kuvuga ko ibyabaye ari impanuka atari ukuri, kuko Niyomugabo yafashe icupa agakubita nyir’akabari mu mutwe, rikangiza ubwonko.
Bwagize buti “Iyo atagambirira gukora icyaha, yashoboraga kuregera ubuyobozi aho kwihanira. Bityo, igihano yakatiwe akwiye kugikora nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwabyemeje.”
Umucamanza yatangaje ko icyemezo cy’Urukiko kizafatwa mu Ukwakira 2026.
Isoko: Igihe















