Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw
Inkuru ku Rwanda

Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 93 min gusoma
Ruhango: Akurikiranyweho kwica umuntu bapfuye 1.700 Frw
Sanga:
writer.umunsi.com

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yaburanye ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

Ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwaburanishije ubujurire bwa Niyomugabo François w’imyaka 45, wo mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Nyabigugu, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Ku wa 6 Gashyantare 2022, Niyomugabo yari mu kabari anywa inzoga. Yishyuye nyir’akabari 2.000 Frw, amusaba gukuramo 300 Frw yari yanywereye, akamugarurira 1.700 Frw. Nyir’akabari ntiyahise ayamugarurira, maze Niyomugabo amukubita icupa mu mutwe.

Nyir’akabari yajyanwe ku kigo nderabuzima, ariko biranga yoherezwa ku Bitaro bya Gitwe. Na ho byaranze, yoherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, aza kugwayo ku wa 9 Gashyantare 2022.

Ubushinjacyaha bwareze Niyomugabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu.

Niyomugabo yaburanye yemera icyaha kandi asaba imbabazi. Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyaha, rumukatira igifungo cy’imyaka umunani.

Yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza.

Ubwo yaburanaga ubujurire ku wa 9 Nzeri 2026, Niyomugabo yabwiye Urukiko ko yemera icyaha, ariko avuga ko ibyo yakoze byatewe n’ubusinzi. Yasabye kugabanyirizwa igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani no kuba igihano yahabwa cyasubikwa, kuko ibyabaye ngo ari impanuka kandi atari agamije gukora icyaha.

Yagize ati “Nsubikiwe ibihano nkasubira muri sosiyete, nzarinda mpfa ntongeye kunywa inzoga, kuko ari zo zanteye kurwana.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubujurire bwa Niyomugabo budafite ishingiro kandi ko budakwiye kwakirwa, kuko yari yaragabanyirijwe igihano.

Bwanavuze ko impamvu atanga nta shingiro zifite, kuko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu gihanishwa igifungo cy’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 20.

Ubushinjacyaha bwongeyeho ko kuvuga ko ibyabaye ari impanuka atari ukuri, kuko Niyomugabo yafashe icupa agakubita nyir’akabari mu mutwe, rikangiza ubwonko.

Bwagize buti “Iyo atagambirira gukora icyaha, yashoboraga kuregera ubuyobozi aho kwihanira. Bityo, igihano yakatiwe akwiye kugikora nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwabyemeje.”

Umucamanza yatangaje ko icyemezo cy’Urukiko kizafatwa mu Ukwakira 2026.

Isoko: Igihe

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 14 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize